Mu gihugu cya Kenya, imyigaragambyo yafashe indi ntera.
Ni imyigaragambyo ahanini y’iganjemo urubyiruko, aho rumaze igihe rukajije umurego, bakaba bari gutwika ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Nairobi, banangiza ibindi birimo inyubako n’imodoka.
Iyi myigaragabyo yakozwe nyuma y’uko Guverinoma y’iki gihugu yashakaga kuzamura imisoro, ariko perezida wa Kenya, William Ruto akaza kuzamura umushinga wari kuzamura imisoro.
Nubwo perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto yahagaritse umushinga w’iryo tegeko, ntibyabujije abigaragambya gukomeza imyigaragambyo, ndetse kuri uyu wa Gatatu, bongeye kuramukira mu mihanda inyuranye i Nairobi.
Abigaragambya barimo gutwika amapini mu mihanda, bagatambikamo amabuye, abandi bakayatera inzego zishinzwe umutekano ari na ko na zo zifatamo bamwe zikajya kubafunga.
Inzego z’u mutekano nka Polisi n’igisirikare bahinduye uburyo, aho abo muri izi nzego baza bambaye gisivile bakinjira mu bigaragambya bagahita babafata bakabafunga bagize ngo ni bagenzi babo.
Ni mu gihe amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, avuga ko kuva hadutse imyigaragambyo, abantu 39 ari bo bamaze kuyipfiramo, mu gihe amagana n’amagana bamaze gutabwa muri yombi.
Uko imsinsi ishira ni na ko imyigaragambyo ikomeza gukaza umurego, ari na ko Polisi ikomeza kubitambika imbere.
Abigaragambya biganjemo Urubyiruko rw’Abahungu n’Abakobwa bamaze gukwirakwira mu yindi mijyi itari i Nairobi, nka Mombasa, n’ahandi, bavuga ko bazakomeza guteza akavuyo kugeza perezida William Ruto arekuye ubutegetsi.
MCN.