Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.
Muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hasojwe imikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3 kuri zero mu mukino wa nyuma wanarebwaga na perezida w’iki gihugu, Donald Trump.
Ku cyumweru tariki ya 13/07/2025, ni bwo umukino wa nyuma w’iki gikombe cy’amakipe wakinywe.
Bivugwa ko Chelsea mu gushyikirizwa igikombe, yagishyikirijwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 15/06/2025, aho ryarimo amakipe 32.
Ni umukino amakuru akomeza avuga ko watunguye benshi, kuko ntibyari byitezwe ko Chelsea yatsinda PSG yatwaye UEFA champions league itsinze ibihugu, byatumye iyi kipe ihita ifatwa nk’iya mbere ku isi, nubwo atariko byagenze kuri stade ya MetLife.
Mu bihe bitandukanye umunyezamu Robert Sanchez yakuragamo imipira ikomeye yabaga yerekera mu izamu rya Chelsea. Ibyatumye irushaho kujya imbere.
Ikipe ya Chelsea itwaye igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yatwaye mu 2021, mu gihe ibaye ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa kuri ubu iri rushanwa rizajya rikinwa buri nyuma y’imyaka ine rigizwe na makipe 32.
Uretse kuba iyi kipe itwaye igikombe cy’isi cy’amakipe, yanatwaye kandi miliyoni 40 z’amadolari mu gihe muri rusange yatahanye miliyoni 125 habariwemo nayo yahawe kuva ku kwitabira kongeraho gustsinda imikino mumatsinda ndetse n’uko yagiye muri buri cyiciro ijya mu kindi.
Nyamara na PSG yahawe miliyoni 30 z’amadolari kubera gutsindwa ku mukino wa nyuma ariko nayo itahana muri rusange miliyoni 115 bitewe nuko yitwaye muri iri rushanwa aho gutsinda umukino ikipe yahabwa miliyoni 2 z’amadolari, kunganya igahabwa miliyoni imwe.
Mubambitse abakinyi n’abatoza imidali harimo perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika wakiriye irushanwa na perezida wa FIFA Gianni Infatino ari na bo bashikirije Captain wa Chelsea Reece Jemes igikombe cy’isi cy’amakipe.