Isoko nto, iherereye muri Quartier ya Ruvumera, muri Buyenzi, mu mujyi wa Bujumbura, mu ijoro ryakeye yafashwe n’inkongi y’u muriro.
Ahagana isaha ya saa moya zo mu ijoro ryo ku itariki ya 02/5/2024, n’ibwo iriya soko ya Ruvumera yafashwe n’umuriro iragurumana, nk’uko byatangajwe n’ibitangaza makuru byinshi byo mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru avuga ko umuriro umaze gufata iyi soko, wahise ucyucyumbamo umwotsi mwinshi uvanze n’ikiguru guru kija amazamuka.
Kimwe mu bitangaza makuru by’u Burundi dukesha iy’inkuru, cya RPA ijwi ry’Abanyagihu, cyatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yatangiriye uruhande rucyururizwamo imyambaro bita cyaguwa, kivuga kandi ko aha kwari iruhande rw’u muryango w’u rusengero rwa Katolika rwitiriwe ‘umutagatifu Augustin,’ ho muri zone Kanyosha.
Iki gitangaza makuru gikomeza gitangaza ko icyateye iriya mpanuka ko kitaramenyekana, ariko ko uwo muriro wangirije byinshi, harimo ko watwitse imyenda ndetse n’ibindi bintu byingenzi byacunrurizwa aho.
Kivuga ko kandi ibimodoka bisanzwe bizimya umuriro byitabajwe, n’ubwo byagejeje igihe c’isaha ya saa ine z’ijoro, ntacyo birahindura, ni mu gihe umuriro wari ugikomeje gutwika n’ibindi bice bigize iyo soko.

MCN.