Mu karere ka Bibogobogo, gatuyemo Abanyamulenge kabayemo ubwoba bwinshi.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse, abaturage bo mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bahaye Minembwe Capital News, buvuga ko abaturiye ibyo bice bagize ubwoba bwinshi nyuma y’uko Maï Maï yari yagaragaye muri ibyo bice.
Ubu butumwa Minembwe Capital News yahawe n’abaturage, buvuga ko ubwoba bwabaye mu bice bituyemo Abanyamulenge bya Bibogobogo, nyuma y’uko Maï Maï yari yamaze kugaragara mu duce two mu Gafugwe, kwa Sebasaza no mu Magunga.
Ubwo butumwa bugira buti: “Ubwoba bwabaye bwinshi hano mu Bibogobogo, Maï Maï yazamutse; yagaragaye mu Gafugwe irahava ijabuka kwa Sebasaza.”
Bukomeza bugira buti: “Igihe c’isaha z’u mugoroba iyo Maï Maï yambutse ija ku misozi ya Magunga ivuye kwa Sebasaza.”
Mu byumweru bibiri bishize aha muri Bibogobogo kandi habaye ubwoba ni mu gihe hari havuzwe amakuru yavugaga ko muri ibyo bice haje abarwanyi ba Gumino bavanze na Maï Maï.
Ayo makuru yavuga ko Gumino ivanze na Maï Maï ko ije gushinga ibirindiro muri ibyo bice, ariko aya yaje kuba ibihuha.
Ariko ibyo bikaba mu gihe amezi agiye kuba arenga atandatu nta mirwano ihabera, nyuma y’uko aka karere kagiye kaberamo imirwano ikaze, yanasize isenyeye Abanyamulenge imihana myinshi, harimo n’uko banyazwe Inka zabo.
Kugeza ubu ibyiyo Maï Maï ntibirasobanuka.
MCN.