Mu Kibaya cya Rusizi, Ibisasu binini byongeye kumvikana
Mu gihe mu Kibaya cya Rusizi muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari hamaze kuboneka agahenge gake, imirwano yongeye kubura mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 04/12/2025, aho hakomeje kumvikana ibisasu bikomeye n’urusaku rw’imbunda.
Amakuru yemezwa n’abaturage bo muri ako gace bavuganye na Minembwe Capital News, bavuga ko urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana mu misozi ya Rubarika, aho imirwano ikomeye iri kongera kwaduka.
Umwe mu batuye mu Kibaya cya Rusizi yagize ati:
“Imbunda zongeye guturika hano iwacu. Turimo kumva amabombe n’ibisasu bikomeye biva ku misozi ya Rubarika.”
Iyi mirwano ikubitiyeho nyuma y’intambara yatangiye ku wa Kabiri, hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, inyeshyamba za FDLR ndetse na Wazalendo.
Biteganyijwe ko iyi ntambara ishobora gukomeza kwaguka, kuko AFC/M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo Miti Mbili, igice cya Rubarika n’imisozi ya Luvungi, aho imisozi y’aho ari ingenzi mu buryo bwa gisirikare.
Abatuye mu gace ki kibaya cya Rusizi barasaba ubutabazi, mu gihe impungenge ku buzima n’umutekano w’abaturage zikomeje kwiyongera, bikaba biteza icyoba cy’ihungabana rikomeye mu burasirazuba bwa Congo.






