Imirambo yabantu cyumi nabatanu yatoraguwe mu Kibira cya Somboko.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 08/08/2023, saa 11:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere nibwo hatoraguwe imirambo yabantu bishwe babanjye gukorerwa iyica rubozo ikaba ari mirambo igera kw’Icyuminitanu( 15). Aba bishwe! batoraguwe mu Kibira ugana mumuhana wa Samboko,Makutano na Mutweyi, ibi bice byose bikaba biherereye mu m’Ajyepfo ya territoire ya Irumu homu Ntara ya Ituri.
Ubwo bwicanyi bukaba bushinjwa umutwe w’itwaje imbunda uzwi nkuwitera bwoba wa ADF. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi, ivuga ko aba barwanyi bishe abo bantu kuwagatandatu ushize munzira yereketa Kamanda Luna.
Ayomakuru yubwo bwicanyi yemejwe kandi nuwitwa Christophe Munyanderu umuhuzabikorwa wishirahamwe rishinzwe kurenganura ikiremwa muntu, uyu mugabo akaba anemezako hari abandi bantu bagera kuri 5 bashimuswe nibyo byihebe bya ADF.
Christoph, akaba asaba ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), ko botabara by’ihuse kugirango bahagarike ubwo bwicanyi bukomeje gukorerwa inzira karengane.
Ibi bibaye mugihe aba bari barakuwe mubyabo nizo nkora maraso bari batangiye gutaha basubira mumihana yabo bava iyo bari barahungiye nimugihe bari barahunze intambara yahuzaga ingabo zigihugu(FARDC) na ADF.
Bwana Christophe Munyanderu ubwo yavuganaga na Radio Okapi akaba yasoje asabisha ko haba gutegura ibitero bikomeye byoguhasha ibyo byihebe biherereye murako gace.