• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 6, 2025
in Conflict & Security
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

You might also like

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi harasiwe imbunda ziremereye n’izoroheje, bikavugwa ko zaraswaga na Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza ko badashaka na gato Brigadier General Olivier Gasita uheruka kuhatumwa n’igisirikare cy’iki gihugu (Fardc).

Bikubiye mu butumwa bw’amajwi bukomeje guhererekanwa ku mbugankoranyambaga, aho burikumvikanamo ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, ndetse n’amajwi y’abantu bavuga ko badashaka Brig-Gen. Gasita.

Ayo majwi ari kumvikanira mu rusaku rw’imbunda, agira ati: “Mukomeze murase, Gen Gasita ave i Uvira. Ntitumushaka, ni Umunyarwanda, hano si iwabanyarwanda.”

Arakomeza ati: “Ejo turashaka ko Gasita azaba yagiye. Rwose ntawe dushaka ku butaka bwacu. Naramuka atagiye tuzatera Hotel arimo iri hafi no kuri Secteur.”

Nanone mu bundi butumwa nabwo bwumvikanye, bwatanzwe n’umuntu warimo asenga, aho ijwi rye wumva ari umugore, yagiraga ati: “Mana dukure muri ubu buretwa, turashaka kuva muri iyi hari tumazemo imyaka myinshi. Congo n’abayituye twagucyumuyeho iki? Babarira burumwe, maze uduhe amahoro.”

Muri icyo gihe wumvaga hari kuvuga amasasu menshi, kandi harimo haraswa n’imbunda za Mashin gun, ndetse n’amabomba menshi n’izindi zo mu bwoko butandukanye.

Umwe mu baherereye muri ibyo bice ya bwiye Minembwe Capital News ko aya masasu yarashwe igihe cya saa ine z’ijoro, kandi ko barasaga ngo batere ubwoba General Olivier Gasita ahereko ahunga muri iki gice.

Ku wa mbere muri iki cyumweru, ni bwo Olivier Gasita yageze i Uvira aturutse i Kindu, aho yanyuze i Bujumbura mu Burundi mbere y’uko yambuka i Uvira.

Wazalendo banze ko ayobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo ifite icyicaro i Uvira nyuma y’aho i Bukavu hafatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara higaruriwe na AFC/M23/MRDP, ni mu gihe bamwita umwanzi wabo ngo kubera ubwoko bwe Umunyamulenge.

Ariko kugeza ubu aracyari muri iki gice, kandi avuga ko atazahava kubera Wazalendo, ndetse n’itangazo igisirikare cya RDC cyashyize hanze ejo ku wa gatanu rivuga ko ari we wahatumwe, kandi ko agomba kuhayobora byanze bikunze.

Nyamara ibi bigaragaza neza icyo umutwe wa AFC/M23/MRDP urwanira, kuko wubuye intwaro kubera urugomo Abatutsi bakorerwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kandi ibyo bikaba byaratangiye kuva mu myaka yo hambere nko mu mwaka wa 1964, na mbere y’aho.

Tags: GasitaIbiturikaUviraWazalendo
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi Amakuru ubutasi bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko...

Read moreDetails

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya...

Read moreDetails

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binarangira umukomando wo...

Read moreDetails

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
AFC/M23/MRDP yagize icyo isezeranya ku mujyi wa Uvira

Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo Umudamu uri mu kigero cy'imyaka 50 yishwe arashwe n'abo bikekwa ko ari wazalendo, akaba yariciwe i Uvira muri Kivu...

Read moreDetails
Next Post
Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?