Mu burasirazuba bwa Ukraine mu icyuraburindi nyuma y’ibitero bikaze by’u Burusiya
Intara ya Donetsk, iherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, iri mu mwijima, nyuma y’aho u Burusiya buyigabyemo ibitero byo mu kirere byangiza ibikorwaremezo by’ingufu.
Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’iyi ntara ya Donetsk, Vadym Filashkin, aho yagaragaje ko habaye guhagarika amashanyarazi mu buryo bwihutirwa, nyuma yo kwangizwa kw’imiyoboro y’ariya mashanyarazi.
Yavuze kandi ko inzego zibishinzwe zatangiye ibikorwa byo gusana ibyangijwe, ariko ntiyavuga igihe amashanyarazi azongera kuboneka.
Ibi bibaye mu gihe Ingabo z’u Burusiya zikomeje kongera ibitero kuri Ukraine, cyane cyane ku rusobe rw’ingufu z’amashanyarazi, mu gihe kandi n’itumba riri kwiyongera, bikaba bigamije guca intege abaturage no gusenya ubushobozi bwo kwirwanaho.
Indi ntara ya Zaporizhzhia, ituwe n’abaturage 60,000, na yo nta mashanyarazi akiyirangwamo, nyuma y’aho na yo igabweho igitero cy’u Burusiya muri ririya joro ryo ku wa gatandatu, itariki ya 01/11/2025. Ni amakuru na yo yemeje na guverineri w’iyi ntara, bwana Ivan Federov.
Ibi bitero bikaba bikomeje gutera impungenge ku mibereho y’abaturage cyane cyane mu gihe cy’ubukonje bukabije bwegereje.






