Mu Masaha make ashize n’ibwo igihe ntarengwa cari cahawe ingabo z’Isarambwe (M23) kuba zamaze kuva mubice bahora bagenzura.
Ni Guverinoma ya Kinshasa, iyowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yari yahaye M23 ko igomba kuba yamaze kuva muduce twose bagenzura kumunsi w’ejo hashize tariki 24/09/2023.
Aya n’amakuru yanemejwe na Minisiteri w’ubanye n’amahanga wa Republika ya Demokarasi ya Congo, bwana Christoph Lutundula, ni mugihe yarimo aganira n’itangaza makuru ari i New York, muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Ibyo Mvuga n’ibyo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yantegetse kuvuga. Umutwe wa M23 twawuburiye kuba wamaze kuva muduce twose bagenzura tariki 24/09/2023, bitaba ibyo tukabasukaho umuriro waka. Leta ya Kinshasa igomba kwifatira ibyemezo.”
Kuri ubu amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko aba basirikare bo mungabo z’Isarambwe (M23) bamaze kongera kw’iyubaka mugace ka Kibumba, mubilometre 20 n’umujyi wa Goma. Aya makuru akomeza avuga ko iz’ingabo za M23 kozikomeje kuza muri Kibumba arininshi. Nimugihe aka gace kahoraga kangenzurwa n’ingabo zo mwitsinda rya EAC ariko ko ubu iz’ingabo zamaze gukuramo akarenge.
Na none kandi ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) nazo zikomeje kurunda ibikoresho kabuhariwe mu Mujyi wa Goma ndetse nomuri Mushaki aha hoze hari ingabo zakarere ka Afrika y’iburasizuba (EACRF).
By Bruce Bahanda.
Tariki 25/09/2023.