Mu matora ya Chef-de Camp, Rukumbuzi ni we wungirije.
Mu nkambi y’i mpunzi z’Abanye-Congo ya Nyenkanda iherereye mu ntara ya Ruyigi, mu gihugu cy’u Burundi, Amani Amisi yatorewe kuyobora izi mpunzi ziba muri iyi kambi, yungirizwa na Rukumbuzi Senga, nk’uko amakuru dukesha abariyo abivuga.
Amisi watorewe kuba Chef-de Camp w’inkambi y’iNyenkanda ni uwo mubwo bw’Abafulero, mu gihe Rukumbuzi wa mwungirije ari uwo mubwoko bw’Abanyamulenge.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 22/05/2025, ni bwo habaye aya matora, Amisi ayatsindira ku majwi 1019, naho Rukumbuzi wa mwungirije agira 613.

Iyi nkambi batorewe kuyobora ibarirwamo impuzi zikabakaba ibihumbi 10. Cyane cyane ni zavuye mu Burasizuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Muri aya matora yarimo abakandinda icumi, barimo Abanyamulenge babiri, Abapfulero nabo bari babiri, Umulega umwe, Umuvila umwe n’Umubembe n’abandi bandi moko.
Aba Banyamulenge bari aba Kandinda uwatambutse ari we Rukumbuzi ni we wari watanzwe na Mutualite yabo, mu gihe undi wanaje no kubura amajwi, Robert Byiringiro, yatanze kandidatire ye ku bwende bwabo bita Akagara, ariko birangira abuze amajwi kuko amakuru yatanzwe n’izo mpunzi avuga ko yagize amajwi ari munsi yatanu.
Umutangabuhamya yagize ati: “Robert Byiringiro yaguye mu mazi. Yatowe n’abantu batarenze batanu.”
Binavugwa ko hari n’umusore washatse ku mwibira amajwi, Polisi y’u Burundi iramucakira imushyira muri casho.
Ikindi cyavuzwe muri aya matora ni uko Abanyamulenge hatoye abantu bake, ku mpamvu zuko kandidatire ya Byiringiro yabazanyemo agasaku, ni mu gihe yashyizwemo mu buryo butavugwaho rumwe nabose.
Ati: “Benshi mu Banyamulenge ntibatoye kuko Mutualite yari yacitsemo kuva umunsi wa mbere Byiringiro yiyamamaje.”
Amisi Amani watsinze aya matora, iyi nkambi ayi yoboye ubugira kabiri kuko mu myaka yashyize yigeze kuyibera kandi umuyobozi.
Umwanya wa Chef-de Camp abanyenkambi y’iNyenkanda baraye batoreye, ufite ubushobozi bwo kubavuganira ku buyobozi bwa HRC mu Burundi, ndetse ku kibazo rusange ushobora no kurenga n’imbibi.
Ngayo nguko ari i Nyenkanda mu gihugu cy’u Burundi.