Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zo muri brigade ya 12 ifite icicaro gikuru mu Minembwe ahitwa ku Runundu, zahamagaje aba Chefs bose bakomoka mu Mibunda kurubu bari mu Minembwe.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe ayamakuru nuko aba bachefs ngo baba bagiye guhabwa itegeko ryo gusubira muribi bice bya Mibunda bari barakuwemo n’intambara za Mai Mai Bishambuke na Red Tabara ikomoka mugihugu c’u Burundi.
Aho ibiganiro biza kubera bihuza bariya ba Chefs n’ingabo za FARDC ngo biraza kubera ku Runundu. Gusa isaha ibi b’iganiro biza gutangiriraho ikaba itaramenyekana ariko ngo aba bachefs bakaba bamaze kubona ubutumire bose.
Ibi b’iganiro bikaba bimaze igihe biba Kandi bigamije gucura aba baturage bahunze bava mu Mibunda homuri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo. Ibi bibaye mugihe Minembwe ndetse no mu misozi miremire yose y’Imulenge hari hafite agahenge kamahoro gusa aka karere k’imisozi miremire y’Imulenge karimo inzara y’inka ‘Iicyi ryinshi ubu ho ngohasa naho imvura irihafi kugwa ndetse ko no kumunsi w’ejo hashize tariki 04/09/2023, imvura yaguye mubice bya Rugezi na Gakangara no mubice by’Ururenge.
Mugitondo cyokuruyu wa Kabiri aka karere ka Minembwe kabyukiyemo igicu c’imvura ngo n’igihu catuma abari hanze batabona ibirimbere.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/09/2023.