Mu mirwano yabaye isaha i cenda(15h), z’igicamunsi cokuri uyu wa Mbere tariki, 30/10/2023, rwari Urugamba ruhanganishije M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo), byavuzwe ko M23 igikomeje kugenzura uduce twose twomuri Groupement ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zagerageje kurasa zikoresheje Indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, ariko byarangiye ingabo za leta ya Kinshasa bayabangiye ingata, nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe ay’amakuru.
Amakuru avuga ko iy’i mirwano yabereye mubice bya Mwaro, homuri Groupement ya Kibumba no k’umuhanda wa Shonyi, homuri Groupement ya Buhumba. I kindi n’uko ziriya Ngabo za FARDC zakoresheje guteba ibisasu biremereye ahatuwe n’abaturage muri Kibumba, nimugihe n’indege z’intambara zakoresheje kurasa ibisasu aherereye Kanyamahoro no munkengero za Parike ya Virunga, nk’uko twabibwe.
Iy’i mirwano ikomeje kuhica bigacika M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokorasi ya Congo, imaze gutuma Abaturage ba barigwa mu miliyoni 6.9, bakurwa mubyabo nk’uko byatangajwe n’ishamyi ry’umuryango wa b’ibumbye rya IOM.
N’intambara kandi imaze gutuma ibintu bizamuka kwisoko nk’uko bitangazwa n’abacuruzi, aho byavuzwe ko umufuka w’ibarayi w’ibilo 100, kuri ubu uragura $ 125 ahandi ugasanga $ 130, mugihe wahoraga ugura idorali 70 na 80, mu Mujyi wa Goma. Kuzamuka kw’ibi birayi ngobyatewe n’uko biri kuvanwa mubihugu bya Malawi na Tanzania, mugihe byahoraga bivanwa muri teritware ya Masisi na Rutsuru.
Abacuruzi bakaba basabye leta ya Kinshasa gukora ibishoboka byose bagahagarika intambara barimo na M23.
By Bruce Bahanda.