
Kuri uyu mugoroba wo k’uwa Gatatu, tariki 08/11/2023, ahagana isaha z’ijoro mu marembo y’u Mujyi wa Goma habereye intambara yamaze umwanya ungana no guhumbya noguhumura.
Iy’i mirwano n’ubundi yahuzaga Inyeshamba zo mu mutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo), byanavuzwe ko iyo mirwano y’umvikanye mo imbunda ziremereye n’izito gusa bivugako yamaze akanyagato nk’uko tubikesha abaturage baturiye ibyo bice.
Nk’uko byavuzwe iyo mirwano yongeye kuraswamo ibisasu by’imbunda za rutura maze byongera konona amapoto yamashanyarazi ya Vilunga Energy aho byanahamijweko byongeye gushira igice kinini c’u Mujyi wa Goma m’u mwijima, nk’uko byagenze ubushize aho ibisasu byarashwe n’ingabo za RDC zarizangirije ariya mapoto birangira uyu Mujyi wa Goma ubuzemo amashanyarazi.
Naho k’uruhande rw’ingabo za Gen Sultan Makenga muriyo mirwano yakanya gato zambuye bariya ba FARDC na FDLR ind’imbunda ikomeye.

By Bruce Bahanda.