K’uruhande rwabarwanirira leta ya Kinshasa, 35 nibo byamenyekanye ko bapfuye kuri uyu wa Kabiri, tariki 07/11/2023, ni mu mirwano yabereye i Bambo, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Bambo ni Groupement iherereye mu bilometre 60 n’u Mujyi wa Goma,uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano yabereye i Bambo, yahuzaga umutwe w’inyeshamba wa M23 nabariya barwanyi bafasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kurwanya uriya mutwe.
Iy’imirwano ibaye mugihe ibice byaribizwi ko impande zose zirikurebana ayingwe ho kuri uyumunsi hiriwe ituze aho ni munkengero z’u Mujyi wa Goma, mubice biherereye muri teritware ya Nyiragongo.
Kugeza ubu ingabo za M23 ziracari muri Kibati agace kari mu Marembo y’u Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.