Mugihe kitarenze iminsi mirongwitatu(30) abasirikare ba Biri(2) bo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bakorera mubice byo Mubibogobogo homuri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajepfo, bishwe n’indwara zitunguranye aho bivugwa ko bishwe n’isumu.
Isoko yacu Minembwe Capital News, dukesha iy’inkuru itubwirako abadamu babo basirikare bahorana mu Makambi yagisirikare abenshi bamaze kwangazwa akaba aribo bashinjwa kwica abo basirikare ba bahaye isumu(Ishano). Iyi nkuru ikomeza ivuga ko harabandi basirikare barwaye indwara zamayobera ziva kuriyo sumu kurubu bakaba barimo kwivuza bakoresheje abaganga bavura Ishano.
Ntabyinshi byatangajwe kuriyi nkuru gusa byavuzwe ko hamaze kwirukanwa abadamu babo basirikare barenga batanu(5) ba baziza gutanga izo sumu bazihaye abasirikare ba FARDC bakorera mubice byo mu misozi ya Bibogobogo.
Ibi bibaye mugihe muraka gace hari umutekano mwiza ndetse ko muribyo bice harimvura ninshi Inka za Banyamulenge zikaba zitangiye kubona ubwatsi bwiza. Nimugihe aha hari inzara y’inka ninshi yagaragaye cane ahagana mukwezi kwa 6,7 ndetse nukwezi kwa Munani (8).
By Bruce Bahanda.
Tariki 14/09/2023.