Mu misozi ya Fizi, ihuriro ry’ingabo za Congo zayihuriyemo n’uruva gusenya.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2025, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu Rugezi muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, maze abarwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakubita inshuro ririya huriro, nyuma yo kurirekuriraho umuriro w’imbunda.
Ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC mu Burasizuba bw’iki gihugu, zigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo.
Ahagana isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita zamanywa yo kuri uyu wa gatatu, ni bwo izi ngabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa zagabye igitero mu duce twa Rugezi, haherereye mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Ni igitero izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye ziturutse i Lulenge, aho zanyuze inzira zibiri iya Gasiro n’iya na Gatete.
Umutangabuhamya yavuze ko Twirwaneho na M23 mu gusubiza biriya bitero inyuma, babisubijeyo nabi, ngo kandi cyane.
Yagize ati: “Umwanzi yateye mu Rugezi uyu munsi ku wa gatatu, ariko Twirwaneho na M23 bamwirukanye nabi cyane.”
Yakomeje avuga ko uyu mwanzi wagabye ibi bitero yahunze yerekeza i nzira yaje aturukamo y’i Lulenge.
Ati: “Ba mwirukanye bamwerekeza mu Matanganika ho mu Lelenge.Ni naho yaje aturuka.”
Rugezi, uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byayibohoje mu byumweru bitatu bishize, nyuma yo kuyirwaniramo n’iri huriro ry’ingabo za Congo. Birangira iri huriro ritsinzwe kubi.
Imirwano yafashe iki gice kizwiho ko cyibitseho amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa or, Coltan, n’andi moko atandukanye, yahereye i Gakangala, nyuma yuko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Twirwaneho na M23 birabatabara, uwo munsi bahita birukana iri huriro baryambutsa uruzi runini rwa Rwiko rugabya Minembwe na Rugezi.
Ku munsi wakurikiyeho, Twirwaneho na M23 bifata uduce twose turi hakurya ya Rwiko twarimo ibigo bikomeye by’iri huriro ry’ingabo za Congo, turimo Nyamurombwe, Bikarakara, Byalele n’utundi, mu gihe isaha ya saa saba z’igicamunsi cyo kuri uwo munsi bafashe na Rugezi.
Bizwi ko Rugezi yari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR bazwiho ko barimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Wazalendo bazwiho ubugome bukomeye ku Banyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Ariko nubwo iki gice byari bizwi ko gikomeye kuri aba barwanyi bo mu ruhande rwa Leta, ntibyabujije ko Twirwaneho na M23 bikibirukanamo , kandi kuva bikibohoje, baracyakigenzura.
Amakuru yatanzwe icyo gihe, yagaragaje ko muri iyo mirwano yo kwirukana iri huriro rirwanirira ubutegetsi bwa RDC mu Rugezi, yaguyemo abasirikare bayo babarirwa muri 87, barimo ingabo z’u Burundi, iza Congo nabo mu mitwe ya Wazalendo na FDLR. Mu gihe abandi amagana bayikomerekeyemo.