Mu misozi yo muri Localité ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, Cheferie ya Bapfulero, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hongeye kugaragara ihuriro ry’ingabo za FARDC, P5, Maï Maï, FDLR na Gumino.
N’inyuma y’uko kumunsi w’ejo hashize, tariki 21/11/2023, muriyo Localite hiriwe imirwano ikaze nimugihe zir’iya ngabo za RDC n’iriya mitwe y’inyeshamba bari bagabye igitero mu baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), baturiye u muhana wa Nyakamungu ubalizwa muri Localite ya Kahororo.
Nk’uko byavuzwe icyo gitero cyasize gikomerekeje abaturage barimo u mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 n’u mudamu uri mu kigero cy’imyaka 47. Bariya baturage baje kw’irwanaho batabawe na Twirwaneho biza kurangira ririya huriro ry’ingabo za RDC n’abambari babo bahungiye mu bice byo muri Localite ya Gitembe aho Twirwaneho yakomeje kwirukana iryo huriro ry’ingabo ndetse baza no kuva muri Gitembe bahungira mu misozi yo muri Localite ya Gitoga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage barokotse ibyo bitero.
Biravugwa ko ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa FDLR, FARDC, Gumino, P5 na Maï Maï ko boba baje muri Kahororo gushaka imirambo ya barwanyi babo ngo bayishingure.
I kindi n’uko Inka z’Abatutsi zari zanyazwe nari ririya huriro rya FARDC, FDLR, Maï Maï na Gumino, zinyagiwe i Gitembe, zagarutse mu Gitondo cyokuri uyu wa Gatatu, tariki 22/11/2023. Gusa mu bungeri bazo uwitwa Ruhumuriza byavuzwe ko yakubiswe byogupfa akubitwa naziriya Ngabo za RDC, Maï Maï, FDLR, P5 na Gumino.
Bruce Bahanda.