
Muriki Cyumweru, n’ibwo umugaba mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, General Tshiwewe Songesa Christian, yabaye mugikorwa cyogusoza amasomo ya gisirikare yaberaga aho bakunze kwita Mura homuri Likasi mu Ntara ya Haut-Katanga.
Bikavugwa ko bariya basirikare bashya mu Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, bagera ibihumbi birindwi (7000), bakoze ibizamini byanyuma, tariki 13/11/2023. Nk’uko iy’inkuru ibivuga byari ibizamini byanyuma bisoza amahugurwa baribamazemo igihe.
General Christian Tshiwewe ubwo yahabwaga ijambo, yagarutse cyane ku kibazo cya discipline(imyitwarire) aho yasabye ingabo zari zirangije amasomo “kubaha no gukunda igihugu ndetse no ku kirwanirira ngo kive mukaga.”
Gen Tshiwewe, umusirikare uvuga rikijana mu Gisirikare ca RDC, yanabajije bariya basirikare “niba biteguye kuja kurwana n’umwanzi?” Abasirikare bagiye basubiza ko biteguye guhangana n’umwanzi nokuja m’u rugamba FARDC ihanganyemo na M23.
Banamweretse amasomo bize y’urugamba bafata imbunda bararasa banerekana uburyo bahangana n’umwanzi bakoresheje gukororinga (Crawling).
Ico gikorwa n’ubundi cyari cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye bagisirikare barimo uyuboye zone de defanse ndetse na komanda Regions nawe ubarirwa muri zone yakabiri ya defanse iyobowe na Lt General Masunzu Pacifique.
Bruce Bahanda.
