Amaduka yiriwe akinzwe mu Mujyi wa Komine Minembwe. Nk’uko iyi nkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice bigize Komine Minembwe, nuko kugira ngo ayo Maduka akingwe byavuye kw’itegeko rya Brigadier General Andre Ohenzo Oketi, usanzwe ayoboye brigade ya 12 ikorera mu misozi miremire y’Imulenge.
Uwaduhaye aya makuru yagize ati: “Kuva isaha z’itanu z’igitondo n’ibwo amaduka yatangiye gukingwa. Ariko harabagejeje igihe cisaha zitandatu (12:00PM), bagikinguye.”
Byavuzwe ko Itegeko rya Gen Andre Oketi Ohenzo, ryavugagako ‘umucuruzi uza kutubahiriza akanyagwa ibye azabyirengera wenyine.’ Gufunga amaduka mu muri Centre ya Minembwe biva k’umutekano muke ugize igihe uvugwa muri ako gace nimugihe ziriya Ngabo za FARDC zomuri brigade ya 12, zigize igihe zibasiriye Abanyamulenge ngo kuba bakorana na Twirwaneho.
Kuva ku Cyumweru, tariki 1/10/2023, i Lundu izi Ngabo za FARDC zomuri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe, barashe amasasu menshi yaje kwica umusore w’Umunyamulenge Nduwayo. Aya masasu izi Ngabo zayarasaga murwego rwoguhungabanya umutekano wa Banyamulenge.
Aba Baturage babwiye Minembwe Capital News ati: “Aya masasu aba basirikare bari kurasa ni murwego rwoguhungabanya umutekano barashaka inyenda muvano ngo habe Intambara.”
Irijoro ryaraye rikeye naho habaye kurasa kw’izi Ngabo zomuri Batayo iyobowe na Colonel Ekembe, aho binavugwa ko nyuma y’uko izi Ngabo zirashe amasasu menshi baje gupiya ibintu byabaturage.
Muri bimwe aba basirikare bapiye harimo amatungo magufi ndetse n’amafu bagiye basanga mu mazu .
Twabibutsa ko izi Ngabo za FARDC zomuri Minembwe baburiye abacuruzi bo mubwoko bwa Bashi kuva muri aka karere gatuyemo Abanyamulenge.
By Bruce Bahanda.
Tariki 03/10/2023.