• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
September 12, 2024
in World News
0
Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

You might also like

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Ni kuri uyu wa Kane kandi hongeye kuba urugamba rukomeye, aho ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa zihanganye n’umutwe wa m23 mu bice byo muri Masisi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice avuga.

Kuva ku cyumweru kugeza uyu munsi, tariki ya 12/09/2024, imirwano hagati y’uruhande rw’umutwe wa m23 na Fardc ifatanije na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR irimo kuba.

Uyumunsiho, imirwano yazindutse ibera ku muhanda wa Ndumba, Kashingamutwe no mu nkengero zayo, ho muri Grupema ya Mupfunyi-Shanga, muri Cheferie y’Abahunde muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa m23 mu bya politiki, yamenyesheje ko iri huriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ryagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi.

Yagize ati: “Turamenyesha ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/09/2024, Ingabo za Leta ya Kinshasa n’abambari bazo, bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane muri Ndumba no hafi yaho.”

Yakomeje avuga ko “Ingabo z’impunduramatwara z’Abanyekongo(ARC) zigikomeje gukora inshingano zabo zirimo kurinda no kurwanirira abenegihugu kandi ko babikora mu buryo bw’ubuhanga.”

Ku rundi ruhande, i Mugunga ho mu mujyi wa Goma harashwe ibisasu byo mu bwoko bwa rocket bihitana abantu benshi n’ubwo umubare wabo utaratangazwa n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa amakuru y’ibanze avuga ko hoba hapfuye abantu batatu abandi benshi barakomereka. Bivugwa ko ibyo bisasu byatewe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Imirwano ikomeje mu gihe u Rwanda na Congo Kinshasa bakirimo bareberahamwe uko ibiganiro by’amahoro bya komeza.

Mu kiganiro umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya aheruka guha igitangazamakuru cya France24, yatangaje ko ibiganiro by’u Rwanda na RDC birimo kuba kandi ko bigamije gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Usibye n’ibyo biganiro, impande zombi zikomeje kurwana mu gihe zari mu bihe byagahenge kemeranijweho mu biganiro by’i Luanda. Ni agahenge kari gategekanyijwe ko kagomba gutangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.

          MCN.
Tags: FardcIntambaraM23Mu nkengero za Sake
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n'u Burusiya Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhura n'u Burusiya, ibihugu...

Read moreDetails

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi. Bikubiye mu...

Read moreDetails

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n'ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?