Havutse umutwe w’itwara Gisirikare mu Ntara ya Haut-Uele, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Haut-Uele, Christophe Nagaa, aho yamenyesheje ko yababajwe n’urubyiruko rwa hisemo inzira y’urugomo.
Yagize ati: “Mbabajwe n’u rubyiruko rwa hisemo inzira irimo urugomo, hano mu Ntara mbereye umuyobozi.”
Amakuru yizewe avuga ko uwo mutwe wavukiye mugace kitwa Wandimbisa, aho uriya Guverineri w’Intara ya Haut-Uele avuka.
Bikaba bya vuzwe ko uwo mutwe ufitanye isano rya hafi na Corneille Nagaa, uheruka gutangaza umutwe wa Politike ufite n’Igisirikare kandi ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bibaye mugihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mbere umwaka w’2024, muri Katanga Insoresore zamanuye ibendera rya RDC bazamura irya Repubulika ya Katanga.
Ubwo bazamuraga ibendera rya Katanga barizamuye barimo gukoresha amagambo avuga ati: “Abahungu n’Abakobwa ba Katanga, turashaka impinduka, turashaka i gihugu gishya cya Katanga.”
Bikaba bikozwe mu gihe muri RDC hasigaye iminsi ibiri Perezida Félix Tshisekedi uheruka gutangazwa ko yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu akarahira nka Perezida.
Bruce Bahanda.