Mu rugendo Rutangaje rw’Umuhanzi Israel Mbonyi Ugeze Kure, Akaba Ategerejwe mu Icyambu Season 4
Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Israel Mbonyi, akomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ageze kure mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, arigutegura igitaramo gikomeye cya ICYAMBU Season 4, gitegerejwe n’abantu batabarika bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro cyimbitse yagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center guhera saa tanu z’igitondo, Mbonyi yasobanuye mu buryo burambuye inkomoko y’igitaramo ICYAMBU, urugendo rwe kuva mu masomo ya Pharmacy kugera ku rwego mpuzamahanga mu muziki, impinduka z’amazina ye, uko yatangiye kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili, ndetse n’ibyagiye bivugwa ku buzima bwe bwite.
Nubwo yize Pharmacy, Israel Mbonyi avuga ko umutima we wose wari waramaze gufatwa n’umuziki kuva akiri muto.
Ati: “Nari ndi mu ishuri niga Pharmacy, ariko mu mutima wanjye nabaga ndi kwandika indirimbo, nkaziririmba mu rusengero, ngacuranga gitari. Ibyo ni byo byampaga umunezero urenze uw’ibindi byose.”
Avuga ko atigeze atekereza ko azagera ku rwego ariho uyu munsi, ahubwo yiyumvagamo gusa ko azajya aririmbira mu rugo n’inshuti ze. Icyakora, urugendo rwe rwerekanye ko impano ihujwe n’iyerekwa ishobora gutwara umuntu kure cyane.
Israel Mbonyi yasobanuye ko izina ICYAMBU rifite inkomoko ikomeye mu buzima bwe. Yibukije ko yigeze kwanga amazina ye ya kera Israel Mbonyicyambu, akayabona nk’amazina “y’abasaza”, kugeza aho yayahinduye.
Ati: “Nyuma Imana irampamagara, nsobanukirwa igisobanuro cy’iri zina, ndarikunda. Icyo gihe Imana impa indirimbo yitwa ‘Icyambu’, bitangira kuba icyambu cyanjye n’abandi benshi.”
Ni ho igitaramo cya ICYAMBU cyakomotse, kikaba ari ishusho y’aho abantu bahurira n’Imana, bakaruhukira, bakavugururwa mu mwuka.
Mbonyi yatangaje ko kuririmba mu Igiswahili bitari muri gahunda ze za mbere, ariko byaje mu buryo budasanzwe.
Ati: “Mu ijoro ryo ku itariki ya 18/04/2023, narose umuntu aririmba ati ‘Ninasiri naye Yesu…’ Ndabyuka nshaka ibisobanuro by’ayo magambo, ni ko indirimbo yanjye ya mbere y’Igiswahili yavutse.”
Ibi byatumye umuziki we urushaho kwaguka, ugera ku baturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hirya yayo.
Yavuze ko guhitamo BK Arena n’itariki ya 25/12 byanyuze mu biganiro byinshi n’inshuti ze magara, aho ubuyobozi bwe bwamushishikarije kujyayikoraho igitaramo. Nubwo yabanje gutinya ko atabishobora, yaje kwemera, maze amateka arandikwa.
Ku bivugwa by’uko yaba yarabyaye akabihisha, Mbonyi yasubije mu magambo atuje ariko yuzuye ukwizera:
“Ni nde naha ibisobanuro by’ubuzima bwanjye bwite? Umuntu afite uburenganzira bwo gutekereza uko ashaka.”
Israel Mbonyi ateganya ICYAMBU Season 4 muri BK Arena, kikaba ari igitaramo cya kane mu rukurikirane kimaze kumugira umwihariko ku rwego mpuzamahanga. Nk’ibisanzwe, amatike ategerejwe gushira vuba kubera ubwinshi bw’abacyitabira n’inyota y’abakunzi b’umuziki wo kuramya.
Mu ncamake, Israel Mbonyi si umuhanzi gusa, ni urugendo, ni icyerekezo, ni ijwi ryambuka imipaka, rikomeza guhuza imitima myinshi ku Isi binyuze mu muziki ufite ubutumwa, ubuhanga n’icyerekezo kirambye.






