Bibangwa na Nyarurambi ho muri Rurambo, hongeye kuvugwa umutekano muke n’imugihe inyeshamba za Gumino zongeye gushinga Kambi zabo muribyo bice.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25/06/2023, saa 6:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wagatandatu hongeye kuvugwa agasaku mubice bya Rurambo homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihigu cya Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Numutekano wahungabanye mugihe inyeshamba zo mumutwe wa Gumino iyoborwa na Fureko zongeye gushinga Kambi zabo aho nanone bari babanjye kubushanya nabaturage b’Irwanaho muminsi ishize.
Inyeshamba ziyibowe na Fureko, z’ishinjwa gukorana byahafi numutwe witerabwoba wa Mai Mai. Kumunsi w’ejo uyu Fureko yashinze Kambi ahitwa bi Bangwa hahabwa kuyoborwa nuwitwa Nzeyimana ukunze kugendana nabahungu bitwara gisirikare bomubwoko bw’Abatwa. Fureko nawe ubwe nanone yashinze Kambi kuri Nyarurambi hahana imbibi n’umuhana wa Tara, aha akaba ari muri Localite ya Mukato iyobowe na Chef Rugazura.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko izi nyeshamba ziyobowe na Fureko, Kugira ngo bashinge Kambi zabo muribi bice mugihe bari barabibujijwe nabaturage ahagana mukwezi Kwa 5, uyumwaka, kurinone bakaba bongeye kugaruka ngo babikoze murwego rwokubuza Abaturage b’Irwanaho gukomeza kwagura ibirindiro byabo ngo nimugihe aba Baturage b’irwanaho nabo bashaka ga kubakira abaturage imbere ya Bijojwe nkuko amakuru yakomeje avugwa.
Muminsi ishize ubwo kandi Fureko yabuzwa ga gushira inyeshamba ze muri Bibangwa yahise yerekeza mubice bya Gitoga yubaka Kambi ye nini kumusozi wa Kigunda.
Fureko n’Umunyamulenge, ariko ukorana byahafi numutwe witerabwoba wa Mai Mai. Izi nyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai zishinjwa nabaturage Babanyamulenge, bomuturere twa Minembwe, Mibunda, Rurambo, Bibogobogo ndetse n’Indondo ya Bijombo Kwica, Kwiba Kunyaga ndetse nubundi bugizi bwanabi bwogufata abagore kungufu, mururwo rwego bigatera ab’Anyamulenge kutamubona neza.
Aka karere ka Rurambo, nagace karimo ingabo ninshi harimo n’izigihugu cy’u Burundi aho zimaze igihe zikaba zirimubutumwa burihagati ya leta ya Congo na Bujumbura, namasezerano yakozwe ahagana mumwaka wa 2022.