Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Togo, yiswe umuvandimwe n’inshuti yahafi.
Ni kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/03/2024, umukuru w’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo yerekeje i Lome mu gihugu cya Togo, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya banyeCongo (Agance Congolese de presse).
Bivuga ko “perezida Félix Tshisekedi, yanyuze i Antananarivo, ku murwa mukuru w’i gihugu cya Madagasikari, mbere y’uko akomereza i Lome mu gihugu cya Togo.”
Urugendo rwe rwaje gukomeza aho ku masaha y’u mugoroba yari yamaze kugera i Lome mu gihugu cya Togo.
ACP ivuga ko ku kibuga cy’indege cya Togo, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yakiriwe na mugenzi we Fegnassingbe Faure, aho yahise amajuna iwe murugo.
Abakuru b’ibihugu byombi bakoze ibiganiro bigamije kuzahura umubano.
Mu byishimo byinshi umukuru w’i Gihugu cya Togo yakoresheje urubuga rwe rwa x, atanga ubutumwa bwuzuye ibyishimo yakiranye perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Nishimye kuba nakiriye umuvandimwe wanjye, kandi inshuti Félix Tshisekedi Tshilombo, ku ya 27/03/2024 i Lome.”
Yakomeje agira ati: “Twunguranye ibitekerezo ku bufatanye bw’i bihugu byombi kandi twongera gushimangira icyifuzo cyacu cyo guharanira gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi, mu nzego zinyuranye ku nyungu rusange.”
Ibi biro ntara makuru bya Banyekongo, byanavuze ko “uruzinduko rwa Tshisekedi biteganijwe ko nyuma ya masaha 48 araba yagarutse mu gihugu i Kinshasa.”
MCN.