Abarimo n’abanyamategeko ba Banyamulenge baramagana urwandiko rwa magana ibihugu bivugira Abanyamulenge ku karengane bagizemo imyaka myinshi.
Ni urwandiko rwashizweho umukono n’agatsiko kabagabo batanu, bavuga ko ari abavugizi ba Banyamulenge. Rwa nditswe ku itariki 25/02/2024, rwa nditswe na bavuga ko bamagana u Rwanda, nk’uko tubikesha radio ijwi ry’Amerika.
Ba vuga ko ruriya rwandiko rwashizweho umukono n’abagabo batanu, batuye i Kinshasa, barimo Enock Ruberangabo n’abandi. Muri urwo rwandiko banditse bavuga ko batungurwa no kubona ubuyobozi bw’u Rwanda bu vugira Abanyamulenge ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi kandi byavuzwe n’abamwe babahanze ya Congo Kinshasa, barimo uwitwa Seba Kiyana, aho yavuze ko bandikiye minisitiri w’u banye n’amahanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamubwira ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo kuvugira Abanyamulenge, n’Abatutsi bose muri rusange bo muri RDC.
Abatumva ibivugwa n’agatsiko kabagabo biyita ko ari abavugizi ba BANYAMULENGE, bavuga ko kariya gatsiko gakora biriya kunyungu zabo bwite, ko kandi abantu batanu batagomba kuvuga ko ari abavugizi ba Banyamulenge, k’uko Abanyamulenge ni ubwoko bwinshi.
Inocent Nteziryayo umunyamategeko uburanira Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bo muri iki gihugu, iwe kubwe, asanga abandika bavuga ko bavuganira Abahema n’Abatutsi baba birengagije “ibibazo ubwoko bwabo buhura nabyo mu ntambara zibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo ndetse na Ituri.”
Inocent Nteziryayo ati: hamaze gusenyuka imihana(villages) y’abanyamulenge irenga magana atatu, Inka zanyazwe n’ibihumbi bitanu birenga, hicwa abantu barenga ibihumbi, mu gihe za gereza zo muri Congo zifungiyemo abantu barenga amagana, bazira uko baremwe, amagambo ahembera urwango ntiyigeze atuza n’umunsi numwe.”
Yakomeje agira ati: “Ikimenyi menyi na perezida ubwe, yarabyamaganye imiryango mpuzamahanga nayo yarabyamaganye, harimo umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi na L’oni, rero kubona abantu bandika ngo baramagana igihugu cyamagana ubwo bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, ntekereza ko haza kuba igihungabana mu bwoko bwacu kubera itotezwa ribakorerwa.”
Amateka avuga ko Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bamaze imyaka irenga 60 batotezwa mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini bitwa abashitsi mu gihugu cyabo bwite.
Leta ya Kinshasa iza kwisonga mu gushigikira abatoteza Abanyamulenge, bakoresheje imitwe yitwaje imbunda irimo Maï Maï, FDLR n’indi mitwe y’inyeshamba, ndetse ubundi kandi iy’i leta ikoresha n’abanyapolitike, aho usanga bakoresha amagambo ahembera urwango.
MCN.