Abarwanyi babiri (2) bo mu mutwe wa Mai Mai n’umuturage wo m’ubwoko bwa Bapfulero bishwe barashwe. Ibi n’ibyabereye Mubibogobogo, homuri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko kuruyu wa Gatanu tariki 15/09/2023, umupfulero witwa Bami, yishwe arashwe nimugihe yari yerekeje ahitwa kuri Ugeafi yo Mubibogobogo aho yahuye nabantu kugeza ubu batarabasha kumenyekana baramurasa arapfa. Uyu mupfulero akaba yari asanzwe atuye mugace kitwa Muryasebasaza.
Nyuma y’urupfu rwuwo Mugabo wo mubwoko bwa Bapfulero, kuwa Gatandatu Umusirikare wo mu Ngabo za Republika ya Democrasi ya Congo, ukorera muribyo bice byo Mubibogobogo ubwo yerekezaga mu Muhana wo Murulimba yaje guhura na Mai Mai ziyobowe n’uwitwa Adrari, aha niho uyu musirikare yarashe uwo mu Mai Mai arapfa ndetse numwe mubamucunga.
Uwatanze iyi nkuru yabwiwe Minembwe Capital News, ati: “Komanda wa Mai Mai yarashwe n’umusirikare wo mu Ngabo za FARDC arapfa apfana n’umu Esikoti we. Aba ba Mai Mai, bahuriye n’uyu musirikare munkengero zo Mururimba, nimugihe uriya musirikare yari yerekeje Mururimba avuye mu Magunga Mai Mai, zamushize Cyini ya Ulinzi, Umusirikare niko guhita we abarasa hapfa Komanda Adarari n’umucunga.”
Gusa ngunubwo ibyo byabanjye guhungabanya umutekano mukarere kurubu ngo umutekano wongeye kugaruka ariko ko ibyo byatumye haba gushamirana hagati y’umutwe w’inyeshamba za Mai Mai Bishambuke n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo muribyo bice.
By Bruce Bahanda.
Tariki 17/09/2023.