Ibiganiro bihuza amoko atatu(3), akomeje gukorerwa ubwicanyi muri RDC biratangira none bikaza kubera i Nairobi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 07/07/2023, saa 7:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wa Gatanu, hatangira ibiganiro, aho biza gutangira igihe ca Saa ine zigitondo kumasaha ya Nairobi. Nibiganiro bihuza amako atatu: ariyo Abanyamulenge, Abahema nabavuka i Masisi n’a Rutshuru homuntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Ibi biganiro birabera i Nairobi mugihugu ca Republika ya Kenya, nkuko Minembwe Capital News dukesha bamwe muribo abaza kwitabira ibi biganiro. Ibi biganiro byateguwe ko bizamara iminsi itatu aho bizarangira tariki icenda zuku kwezi uyumwaka, ubwo nikuruyu wa Mungu(Niyinga).
Ibiganiro bihuza abakomoka muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), bikazibanda kubwicanyi bukorerwa Abahema, Abanyamulenge ndetse naba bakomoka muntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Abitwa Abanyamasisi, Abenyejombo nabagogwe). Hanatumiwe kandi Abavocat bazafasha aya moko atatu kubaburanira no gutanga ikirego Murukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa ICC.
Ubwicanyi bukorerwa ayamoko bukorwa nimitwe yitwaje imbunda ikorana byahafi n’a Guverinema ya Kinshasa aribo Wazalendo, CMC Nyatura, FDLR, Mai Mai Bishambuke ndetse nabamwe mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).
Ibi bibaye mugihe kandi hari vidéo igaragaza abasirikare bab’Anyamulenge baraye bafatiwe ahitwa mu Ruvunge, ubwobarimo batembera maze bafatwa nitsinda rigizwe n’a Wazalendo baza kubahohotera bazirako ari Abatutsi .
Aba basirikare bari batatu, bafashwe mucimbo cyumwibyi, wari wibye nyuma uyu mwibyi Ukomoka mubwoko bwa b’Apfurero yaje kugaragara aho yari yihishe maze aricwa aba basirikare baza kurekurwa ariko babanjye guhohoterwa bazira ubwoko bwabo.