Mugihe Uhuru Kenyatta, ari mubiganiro byamahoro i Goma imirwano yo irakomeje mugace ka Twiyovu.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, saa 2:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu nibwo uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yageze i Goma,kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho aje mubiganiro byamahoro.
Uhuru Kenyatta, umuhuza wamahoro kumakimbirane amaze umwaka urenga hagati ya Guverinema ya Kinshasa numutwe w’inyeshamba wa M23, Umutwe urwanira muburasirazuba bwa RDC, uyumunsi ari mubiganiro byamahoro i Goma muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro biri i Goma, n’ibiganiro byitabiriwe n’abategetsi batandukanye barimo n’abatetsi benshi bo muri leta ya RDC munzego zagisirikare na gisivile.
Ibi biganiro b’iyobowe na Uhuru Kenyatta, bibaye mugihe imirwano yakamejeje hagati y’imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Guverinema ya Republika ya Demokarasi ya Congo aho bahanganye nuyu mutwe wa M23, uyobowe na General Sultan Makenga.
Imirwano yokuruyu wa Gatatu, irimo kubera mugace ka Twiyovu. Gusa mumakuru Minembwe Capital News, dukesha bamwe mubarwanyi ba M23 nuko aka gace bamaze kukigarurira. Iyi mirwano Ibaye mugihe kandi kumunsi w’ejo hashize izi Nyeshamba zo mumutwe wa M23 zigaruriye ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutsuro.
Bikaba byemejwe n’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko M23 yambuye Wazalendo, Nyatura, FDLR ndetse na CMC Groupement ya Bukombo homuri Sheferi ya Bwito muri teritware ya Rutsuro.
Nanone kandi bikavugwa ko mumirwano yabaye kuruyu wa Kabiri, M23 yambuye iyi mitwe irimo Wazalendo, FDLR na Nyatura ibice byinshi byomuri teritware ya Masisi.
Abaturage benshi bahunze bava muri Twiyovu bahungira muri Nyanzare na Katsiru aha akaba ari muri teritware ya Rutsuro homuntara ya Kivu y’Amajyaruguru.