Bamaganye Ruswa munkambi y’impunzi ya Kakuma ho muri Kenya.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 17.06.2023, saa 6:05Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abadamu bagera kuri 50, bo munkambi y’impunzi i Kakuma ho muri Kenya, bakoze imyigaragambyo imbere y’ibiro bya UNCR. Bamagana Ruswa bakwa mugihe bagiye gusaba Service mubabajejwe mwiyo Kambi.
Aba badamu berekanaga ko mugihe bagiye kwandikisha abana bavutse kugira ngobashigwe kubipapuro bafatiraho ibiryo mwicogihe bakwa Ruswa kugira ngo ibiro bya UNCR bibafashe.
Ubwo bari muriyo myigaragambyo bayikoze bahetse abana babo mumigongo. Bagaragaza ko bamaze amezi arenga atandatu nta serivisi za UNCR zibakira kugira ngo biyandikishe.
Bagose ibiro bya perezida w’inkambi ndetse nandi mabiro yarihafi aho. Perezida wiyo Kambi we ubwe yari azi ipfundo ryikibazo ariko nkuko bivugwa nikinyamakuru cya Sos Media Burundi, kivuga ko Perezida wiyo Kambi yagaragaje ko “atigeze amenyeshwa iyi ruswa ingana n’amashiringi 2000 yo muri Kenya kugira ngo yandike abana.”
Perezida yasobanuriye abadamu bamwe bagize uruhare muriyo myigaragambyo, ababwira ko Icyo kibazo atarakizi.
Bikavugwa ko Igisubizo kitatinze kuza, kuko kuva kuruyu wa mbere, abana bose bahamagariwe kwiyandikisha kubuntu mubitabo byabigenewe.
Abo badamu babwiye itangaza makuru bati: “Kurubu turanyuzwe, abana bacu bazashobora kungukirwa nibyiza byose bijyanye no kwiyandikisha, cyane cyane ubuvuzi mugihe habaye uburwayi cyangwa no gufashwa nibiryo n’amafaranga. Hanyuma, ikikibazo cy’impinja turasaba ko dosiye zabo zajya zikorwa hatabaye kandi ruswa nkambere. Perezida yakoze neza kumva ibibazo byacu, ariko turasaba ko abanditsi bandika aruko babonye Ruswa bahanwa byintanga rugero.”
Inkambi, y’impunzi ya Kakuma, n’ikambi irimo Abanyecongo, Abarundi ndetse na Banyasudan.
Iz’impunzi kandi zasabye Perezida w’inkambi guhagurukira kurwanya amakosa akomeje gukorwa muriyo nkambi aho berekanye ko harimiryango yabakomoka muri Sudan iheruka gukorerwa ihohoterwa.
“Ntabwo twishimye. Turashaka kurindwa kuko abamotari, abagurisha imboga cyangwa abadandaza bafatwa nabi mugihe bageze ahara bantu bo mu bwoko bwa Nuer, muri rusange abo bantu nabanyarugomo rubi. Turasaba kandi abapolisi kutwitaho cyane kuko turi abanyamahanga bimpunzi.”
Ibi bikaba byaravuzwe n’abayobozi bizo mpunzi baturutse mu mazone atandukanye yo mu nkambi ya Kakuma.
Inkambi ya Kakuma, iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya, ituwe n’abantu b’impunzi barenga ibihumbi magana abiri harimo abavuye Congo nahandi.