
Komisiyo y’igihugu muri Republika ya Democrasi ya Congo, ishinzwe amatora, CENI, yarangije ibikorwa byo kubarura abazatora, ibi bikorwa byarangiye mu cyumweru gishize, nkuko babitangarije itangaza amakuru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05.05.2023. Saa 7:45 am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abahagarariye Komisiyo yamatora muri Republika ya Democrasi ya Congo, basoje ibikorwa byo kubarura bikaba byararangiye mucyumweru gishize. Gusa bavuga ko haraho bitabashe gukorwa neza nkuko byakabaye.
Abahagarariye Komisiyo yamatora mu mujyi muto wa Sake, uherereye mu birometero 27 mu burengerazuba bwa Goma, ho muri Kivu yamajy’Epfo abaturage babarirwa mu magana bo muri ako gace ntibagize amahirwe yo kwitabira ibarura nkuko byatangajwe.
Bamwe muribo bakaba batanze ubuhamya aho basobanuye icyatumye batitabira ibarura:
Umwe yagize ati ubwo yaganira ga na MCN, “Ndi impunzi i Kitshanga, nabonye ubuhungiro hano muri Sake ariko no muri Kitshanga ntabwo twanditswe na komisiyo ihagarariye ibarura, mugace twahungiyemo ntitwabonye indangamuntu y’amatora none twasubiye mu rugo ariko ntitwiyandikishije na gato.”
Naho Justine Fikiri, nawe wo muri ako gace akaba nawe yarahunze intambara yahuzaga ingabo za leta ya Kinshasa nizo mumutwe wa M23.
Yagize ati: “Imashini zibarura zimaze kugera hano, mu buryo butunguranye intambara yahise yubura aho narintuye mugace ka Sake, twahise duhunga turatatana, nyuma yo kugaruka hano batubwiye ko imashini zose zibwe.”
Umudepite wo muri ako gace mubagize Inteko ishinga amategeko mu karere ka Rutshuru Byiringiro Sabini, yagaragaje ko ibarura ritigeze rigenda neza Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ngo kubera intambara.
Sabini yavuze ko leta yemeye gukora ibarura muri Rutshuru na Masisi, ariko yibagigwa kugarura umutekano kugira ngo buri muturage abashe gukora ibarura yisanzuye.
Muri teritware ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ni teritware zakunze kubamo intambara guhera mumpera zumwaka wa 2021, ubwo intambara zuburaga hagati yihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa ninyeshamba zo mumutwe wa M23.




