
Hongeye kuramukira agahenge kamahoro M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo (Eastern DRC) nimugihe imirwano yarimaze iminsi irenga itanu(5) hariho guhangana hagati ya M23 n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC) kurwanya M23.
N’i mirwano y’ubuye tariki 6 z’ukwezi kwa Cumi(10), ubwo nimu Cyumweru dusoje aho Urugamba rwarimo ruhuza impande zombi mubice bya Masisi, Nyiragongo ndetse nomuri Rutsuru.
Iyi mirwano bivugwa ko yaguyemo abasirikare benshi ba FARDC nabo mw’ihuriro rya Wazalendo aho kuri uyu wa Kane(4) perezida w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yatanze ubuhamya ko Wazalendo ko batakaje abarwanyi babo barenga 400 kandi ko nabo harabo batakaje ariko batageze iyo mibari.
Gusa iyi mirwano bivugwa ko ingabo za leta ya Kinshasa n’abambari babo bagiye bica abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi kandi ko babiciye mubice byinshi biherereye muri teritware ya Masisi.
Kuri uyu wa Kane ntamirwano yigeze ivugwa mubice byose bigize teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo nokuri uyu wa Gatanu hongeye kuramukira agahenge kamahoro. Mugihe haramakuru yatanzwe ko M23 yamaze kuva k’ubutaka bwa teritware ya Masisi ariko kugeza ubu baracari muri Bwiza ndetse no munkengero za Kilolirwe.
By Bruce Bahanda.