
Mugihe Minembwe ivugwa mo inzara y’inka ku Ndondo ya Bijombo ho siko bimeze.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 24/08/2023, saa 6:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru meza ava ku Ndondo ya Bijombo, homuri teritware ya Uvira i Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, haravugwa ubwatsi bwinshi bw’Inka za Banyamulenge.
Minembwe Capital News, yabwiwe ayamakuru nabamwe mubaturage baturiye ibyo bice.
Bagize bati: “Ubu ku Ndondo, hari Inka zimeze neza. Mbese hari ubwatsi bw’Inka bwiza. Ubwatsi burahitwa, mu Gihamba, Gatanga, Kagogo, Kiziba na Mitamba ndetse nahitwa za Gikozi.”


Nkuko ayamakuru akomeza avuga nuko ubwatsi bw’Inka burimuribi bice bivuzwe haruguru bimeze nkigihamba cavugwa ga i Nganji na Kirisi.
Abanye-Ndondo bakaba bafite amata menshi adasanzwe nkuko twakomeje tubyiganirwa kuri Minembwe Capital News.
Gusa ibi bihabanye n’uburyo Minembwe ivugwa mo icyi ryinshi ndetse Inka zikaba zirimo kw’icwa n’ubugandazi nimugihe imisozi n’ibisambu bimaze Kuma kubera izuba ryakomeje kuba ryinshi mubice bya Minembwe no munkengero zayo.
Ikindi nuko muribi bice by’i Ndondo ya Bijombo havugwa agahenge kamahoro, nimugihe iki gihugu cyari kimaze igihe kinini abaturage bari mubihe by’intambara zurudaca. Aya Mahoro abaturage bavuga ko bayakesha abaturage b’irwanaho.

