
Mukiganiro bwakeye gute Imulenge cyunomunsi twasanze Imulenge, abagize Itsinda rya Twirwaneho barahagaruye umutekano mwiza.
Iki Kiganiro mwagiteguriwe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.05.2023, saa 3:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muriki Kiganiro, twakubitiye Imulenge mugace ka Minembwe maze dusanga abagize Twirwaneho barakajije maze bahagarura amahoro.
Kubera Twirwaneho, imaze kugarura amahoro mumisozi miremire y’Imulenge, abaturage bakomeje kugaruka mumihana bari barahunze, twakubitiye Mukalingi, dusanga ahitwa muri Ruminuko abaturage bamaze kuhagera kubwinshi ndetse numunsi w’ejo hashize uwitwa Mzee Samson yageze muri Ruminuko nurugo rwe akaba yatangiye guhinga.
Nibyishimo byinshi kubona abaturage bongera kugaruka mumihana yabo.
Ikindi Twirwaneho yakoze ciza nuko yashizeho umuganda waburi gatatu abantu bose bivugwa ko bari mukwitabira uwo muganda uba kumunsi wagatatu nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Minembwe.
Gusa nubwo Twirwaneho imaze kugarura amahoro mumisozi miremire y’Imulenge, biravugwa ko umutwe wa Gumino wavuye muri Minembwe muburyo butunguranye nimugihe basize batwitse amazu yabo babagamo maze berekeza Indondo uwo ni Karemera na Koboyi.
Waba waruzi Gumino kurikira iyinkuru:
Gumino, nyirizina yambere yariyobowe na Col Bisogo na Col Makanika, ikaba yaratangiye ahagana mumwaka wa 2005 bageze mumwaka wa 2011, baja muri leta ya Kinshasa.
Ariko nkuko bizwi Gumino ya 2005 kugeza 2006, yariyobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika, nyuma baje Kwiyunga ningabo bitaga 47, arinabwo Col Bisogo yaje kuyobora Gumino yose bageze mumwaka wa 2011, izingabo zija muri leta ya Kinshasa, icogihe yariyobowe na Président Joseph Kabira Kabange.
Abaje kwanga kwiyunga n’ingabo za Fardc nibo baje kubyara Gumino ihari none itavugwaho rumwe nabaturage baturiye akarere k’imisozi miremire y’Imulenge.
Kurinone kumenya umuyobozi wa Gumino bisa ningora bahizi nimugihe uwitwa Col Richard Tawimbi yibera i Kinshasa, naho uwitwa Col Alexis Nyamusaraba ntawe uzi aho yaba aherereye bamwe bemeza ko ari i Burundi abandi nabo ati aba RDC.
Bikavugwa ko ingabo za Gumino zari ziherereye mu Minembwe zerekeje iya Masango ahari uwitwa Fureko.
Masango ikaba izwi nkibirindiro bikuru bya Mai Mai.





Ntakitagira iherezo