Umukuru w’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yasezeranyije ko agiye gukemura ikibazo c’Umutekano muke muburasirazuba bw’iki gihugu, ahanini muri Parike zibiri zihereye muraka karere.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, Saa 1:25pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yasezeranyije Abanyecongo ko agiye gukemura ikibazo c’Umutekano muke uri muri Parike zibiri zihereye muburasirazuba bw’iki gihugu, kandi ko abikemura mumaguru masha.
Umukuru w’igihugu, Félix, yavuze ibi ashimangira cyane ko agiye kurushaho gukaza umutekano wizi parike z’igihugu zibiri(2), arizo Parike ya Garamba na Virunga. Ni Parike ziherereye muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Izi pariki zombi z’igihugu zakunze kwibasirwaho n’ibitero simusiga by’imitwe yitwara gisirikare ikorera hafi yayo mashamba bakarushaho guhohotera Inyemanswa. Twabibutsako imwe murizi Parike iheruka kwicigwamo abarinzi babiri bicwa nabantu bari bitwaje imbunda ahagana muntangiriro zuku kwezi kwa Gatandatu (6).
Ayamasezerano Perezida Félix Antoine Tshisekedi, akaba ya yasezeranije bwana Xavier de Donnea Umuyobozi wa parike ya Virunga ndetse na Garamba, na bwana Emmanuel De Merode, umujyanama wa parike ya Virunga akaba na directeur w’Intara mwishamyi rya ICCN.
Byongeye kandi, Umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi yanasezeranije ko agiye gushimangira umutekano w’urwego rwa parike kubijanye nabarinzi barinda izi parike, aho yavuzeko bazabona ibikoresho bihagije bizarushaho kubafasha kurinda izi parike.