Mugiterane cya Pentecôte cyahuje Amatorero ane(4), ariyo Chekina Church, Shalom, New Leh na Redeemd, hatanzwe ubuhamya bw’umunyamulenge wafashwe amatekwa n’a Maï Maï aza kurokoka.
Mubiteguriwe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 28.05.2023, saa 9:30 pm, kumasaha ya Uganda n’a Nairobi.
Kuruyu Wamungu (Kucyumweru), ubwo Abakirisitu b’amatorero ya Nakivale ho muri Uganda bari mugiterane cya Pentecôte (Kuzamurwa kwa Yesu ava mw’isi aja mwijuru), umwe muba Kirisitu yatanze ubuhamya uburyo yafashwe na Mai Mai, akaza kurokoka.
Iki giterane cyari murusengero rwa New Leh, bwana Ntazika, w’umunyamulenge, yagize ati : “Narokotse kwicwa nabarwanyi ba Maï Maï Bishambuke, baranfashe ndimu Rutigita ho muri Minembwe, bafashe Imihoro barantema mumugongo no kubitugu, igitangaje barangije kuntema bongera barampambira ngontaguma kuva amaraso, barangije kumpambira barandekura.”
Ubwo bafataga Umunyamulenge Ntazika, bamusanze murwuri rw’inka aragiye kumusozi wo mu Rutigita, ibi byabaye murizi ntambara za 2017-2019.
Ntazika w’umunyamulenge, yatanze ubu buhamya mugihe yari yabanjye gufata Micro arasenga asenga Isengesho ryakoze kumitima yabenshi kuko igihe yasenze yibikuje abantu ibihe banyuzemo by’intambara asenga abwira “Imana gukomeza kubarinda Maï Maï (Abajenesi).”
Mubusanzwe Ntazika w’umunyamulenge, asanzwe ari umuyumbe mubayumbe ba Nakivale, akaba yarahunze intambara za Mai Mai igihe basenyaga akarere ko mu Marango ho muri Minembwe, muri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Murico giterane kandi cyahuje Amatorero ane (4), uwitwa Désire umukirisitu wo mwitorero rya Chekina, we yafashe Micro asaba abateranye bose ko basengera icyifuzo gisaba Imana ko yoca inzira Abanyamulenge nabandi bose bahunze ko bongera guhunguka bagasubira mugihugu bita Gakondo yabo ariho Mumisozi Miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), aha akaba ari mu majy’Epfo ya Kivu, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Abanyecongo bahunze Intambara zimaze imyaka irenga 20, iz’intambara zikunze kwibasira abo mubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bakaba abenshi barasize ibyabo muri Kivu yamajy’Epfo, kuri none bamwe mubahunze bari Uganda abandi ahandi bari mubindi bihugu bitandukanye mumigabe igize Isi.
Icyo abenshi bashira imbere nuko Imana yabagirira imbabazi Igihugu cyabo intambara zikarangira bakongera bagasubira mubyabo gusa harabandi nabo bashize imbere kuja mubihugu byokuyindi migabane itari AFrica, bararikiye Amerika n’Uburaya.