
Mukiganiro bwakeye gute Imulenge? byavuzwe ko Kalingi, abari barahunze bagarutse.
Iki kiganiro cyakozwe na Bahanda Bruce, nfashijwe numwe mubaturage b’Irwanaho. Tariki 12.05.2023. Saa 2:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uyumunsi kuwagatanu(5), mu Minembwe, habaye umuyaga mwinshi wigihuhusi, gusa uyu muyaga ntamazu wasenye nkuko twabibwiwe kuri MCN.
Muriki Kiganiro, ubwo twagikoraga byavuzwe ko akarere ka Kalingi kagabanya Minembwe na Mikenke, abaturage bari barahunze intambara bongeye kuhagaruka bakaba batuye ntankomyi.
Nkuko twabibwiwe, uwatanze iki kiganiro ubwo baganiraga numunyamakuru wa MCN, yagize ati: “Amarondo, ahagaze neza kuburyo tutotinya umwanzi uwariwe wese.”
Abaturage b’Irwanaho bongeye kugaruka hafi mu Mihana yose. Aho bagarutse akaba araha hakurikira:
1 kalingi muri 8ème Cepac(Bahita kuri Diroro cangwa Kwa Rev Mugenza.
2.kwa Rev Musinga(Mubasita).
- Mubasama(Kwa Rev Simion Ruhimbya).
- Kalingi Bethel ariho bakunze kwita kwa Mzee Rev Mashamba.
Aho batarabasha kugera nahitwa Kalingi ko Mubijumba, ariko byavuzweko batangiye kuhahinga byerekana neza ko abaho bashobora kuhaza vuba.
Kugira ngwiyi Mihana itugwe nubufasha bwatanzwe na Twirwaneho, iyobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika. Nimugihe bakoresheje Ibiganiro barangije babacungera numutekano.
Abaturage bahungutse mu Kalingi, bafite Inka ubu bararagiye neza doreko hari nubwatsi nkuko twabibwiwe.
Gusa mu Kalingi, harimihana batigeze bahunga nko Mukalingi ko Mubasinga ariho Kubitaro ahandi baje kugaruka intambara zikirimo nahitwa Kumunini aha bari bafashijwe na Baturage b’irwanaho.
Abaturage b’Irwanaho bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo Imulenge hongere hubakwe.
Uruhare rwaburiwse uvuka Imulenge, rurakenewe nkuko uwatanze Iki Kiganiro yabivuze yagize ati: “Abari mumahanga nibikubite agashi batekereze gakondo yabo, Igihugu nabantu.”
Abahunze nibatahuke baje kubaka Igihugu I’mana yabahaye.
Mukomere urugamba nurw’Uwiteka, nuwo yabisigiye amavuta ngwagarure amahoro mumisozi miremire y’Imulenge, uwo ni Gidioni n’Intare Batinya, tutibagiwe Ikimasa c’Ivuga mumajwi arindwi kivuye kwihasha, ati turihafi kuzamura Ibendera ryokunesha.




