
Baraye bayabangiye ingata ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo, mumirwano yabahuje nabasirikare bo mumutwe wa M23 ahitwa Mukitumva.
Kuruyu wa kabiri tariki 08/03/2023, imirwano ikomeye yabereye mugace ka Kaluba no Mukitumva ho muri Territory ya Masisi muntara ya Kivu ya Ruguru mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Iyimirwano yahuje M23 nabagize ihururo rya basirikare ba leta ya Felix Tshisekedi (FARDC), FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro bavuye muri Buligariya na Romania, birangira Ihuriro rya FARDC, FDLR Maimai na Bacancuro bayabangiye ingata bagana umuhanda ugana Minova nkuko twahawe aya makuru.
Byari byitezweko imirwano ihagarara kumpande zombi nkuko amasezerano yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC bemezanije ubwo bahuriraga i Addis-Abeba muri Ethiopie tariki 17/02/2023, muribi biganiro na Président João Lourenço wa Angola yarabirimo nkumuhuza washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU).
Impande zombi zakomeje kwitana banyiribayazana w’intambara, umuvugizi wa M23 mubya Politiki Lawrence Kanyuku, yavuze kuriyi mirwano avuga ati: “Ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro batugabyeho ibitero mubirindiro byacu ahitwa Kaluba.”
Lawrence, yakomeje agira ati : “Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, ntabwo ishaka amahoro ahubwo ikomeje gutatira amasezerano yabakuru b’ibihugu.”
Naho bwana Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, umuvugizi w’igisirikare muntara ya Kivu yamajyaruguru, yagize ati : “Umutwe wa M23, ntabwo ushaka guhagarika imirwano ahubwo bakomeje ibitero mubirindiro bya FARDC ahitwa Kaluba.”
Mumakuru dukesha abaturage baturiye ibice bya Kirorirwe, batanze amakuru yukuri ko Kaluba yarigenzurwa nabasirikare ba M23, dore ko nokuwambere uyu muhana wabereyomo urugamba rukomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC ), birangira Kaluba Igiye mumaboko ya M23.
Iyimirwano ikomeje gutuma Abaturage baturiye inkengero za Kaluba bakomeza guta izabo aho bahunga berekeza iya Goma abandi bakaja Minova ho muntara ya Kivu yamajyepho.