Mulenge: Amakanisa n’Abaturage Bakomeje Kwibasirwa n’Ibitero bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu gace ka Minembwe kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero bya drones bivugwaho kugabwa n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro.
Nk’uko ayo makuru abivuga, izo ndege zitagira abapilote (drones) ziri gukoreshwa mu bitero byibasira ibice bitandukanye bya Minembwe, birimo Gitavi, Kalingi, Rundu na Gakenke. Abaturage bavuga ko ibyo bitero byangije byinshi, birimo amazu, amatungo ndetse n’inyubako z’amadini, by’umwihariko amakanisa.
Umwe mu basirikare b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri muri ako gace, watanze amakuru wifuje kuguma mu ibanga, yavuze ko ibyo bitero byatangiye kwiyongera mu minsi ishize. Yagize ati:
“Muri iyi minsi, drones ziragenda zigaba ibitero ku bice bitandukanye bya Minembwe. Ejobundi, zateye ibisasu mu gace ka Rundu, zica inka nyinshi z’abaturage, ndetse zinahitana umusaza witwa Rudaga w’imyaka 95 y’amavuko.”
Yakomeje avuga ko no kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25/03/2026, ibitero byakomeje mu bice byinshi, ndetse ko hari n’urusengero rwa CELPA rwangiritse bikomeye mu gace ka Rundu.
Agace ka Minembwe kamaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke uterwa n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorana na zo, irimo FDLR n’imitwe ya Wazalendo. Iyi mitwe ishinjwa kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, mu gihe MRDP-Twirwaneho irwana irengera abaturage, igasubiza ibyo bitero inyuma.
Iyi miterere yatumye Minembwe iba imwe mu duce tugoye cyane mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara zimaze imyaka irenga 10 ziyongera mu bukana, cyane cyane kuva mu 2017 ubwo ibikorwa bya gisirikare byiyongeraga.
Ikoreshwa rya drones mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo ni ibintu byatangiye kugaragara cyane mu myaka ya vuba. FARDC yakunze kuvuga ko izikoresha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu kugenzura no kugaba ibitero byihuse ku birindiro by’abanzi. Gusa, haravugwa ko hari aho ibyo bitero bigabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z’ikoreshwa ry’izo drones, bavuga ko hari aho zibasira abaturage b’inzirakarengane n’ibikorwaremezo by’abasivili, birimo amatorero, amashuri n’amavuriro.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa igisirikare cya FARDC ku birego bivugwa n’abaturage n’imitwe ihanganye na yo. Ku rundi ruhande, amakuru ava mu baturage agaragaza ko impungenge ari nyinshi, aho benshi batangiye guhunga ingo zabo berekeza mu bindi bice bifite umutekano muke ugereranyije.
Ibi bitero bikomeje kongera ubukana bw’amakimbirane ashingiye ku moko n’ubutaka muri aka gace, ibintu bishobora kurushaho gukomera mu gihe nta gisubizo cya politiki n’icya gisirikare kirambye kibonetse.
Ikoreshwa rya drones mu ntambara zo muri Minembwe riri gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye, cyane cyane mu gihe bivugwa ko riri kwibasira n’ibikorwaremezo by’abasivili birimo amakanisa. Hakenewe iperereza ryigenga ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku biri kuba no kurinda abasivili.






