
Mumikenke ho muri Teritware Ya Mwenga hateraniye ibiganiro bigamije gucyura Impunzi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 29.04.2023, saa 1:17pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, kuruyu wa Gatandatu, mu Mikenke hateraniye inama yimpunzi(Déplacés) ziva mumoko yose Abanyamulenge, Abapfurero, Abanyintu n’Ababembe bakomoka mukarere kitwa “Muchohagati Chaza Rwerera.”
Iyi nama igamijye gucyura Impunzi bagasubira gutura iwabo mukarere, ko Muchohagati Chaza Rwerera.
Iki nigitekerezo chavutse mubaturage bonyine, barangije bakimenyesha Inzego za l’État zishinzwe umutekano FARDC. PNC na ANR, bemera kubibafashamo, muribyo biganiro kandi batumiyemo naba Notables, bava mumpande ninshi bagiye bahungiramo kurugero abavuye : Bijombo, Kundondo, Minembwe.
Gusa harandi makuru avuga ko hari benshi mubatumiwe batabashe kwitaba kumpanvu zitandukanye.
Ikindi nuko nta ONGs zabyitabiriye ariko nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe ayamakuru nuko aya ma ONG bari batumiwe ariko ntibitaba.
Ibyo biganiro bikaba byarateguwe nabaturage ndetse hakaba harabaye nubwitange bwa ba Chefs Coutumièrs, muba Chefs bagaragaje ubushake bwokwitanga kugira ibiganiro bizabemo kugaburira abitabiriye harimo Chef Muhasha lX Mututa Eléazar wa Village KUNGWE-KAMOMBO, Chef Sebatutsi Ntayoberwa Wa Village Kamombo, siège Mikalati n’a Chef Watanga Budaga wa Village Luelela siège Nalusanze.
Abateguye ibyo biganiro bakaba banashimiye 12ème Brigade Fardc, ikorera mumisozi Miremire ho Minembwe ndetse n’ingabo zab’Arundi ziri mumisozi y’Imulenge (High Land Of Mulenge), kuruhare bagize kubijanye nokugarura umutekano murako karere.
Muribimwe abashinzwe umutekano bakoze harimo gutanga inzira kubitabira ibyo biganiro guherekeza Abantu mu mayira arabava Bijombo, Kundondo n’a Minembwe bakaba babashe kugera ahateguriwe ibiganiro amahoro. Ikindi bashimiye Aba Notables bo Muchohagati, kubumwe bagize nubwitange budasanzwe kuva mubuhungiro badafite n’a mikoro bakunva bagomba kuza munama kubwinyungu zamahoro yakarere Kabo.
Minembwe Capital News ikaba Iza gukomeza gukurikirana ibyo biganiro Kugeza kumyanzuro.
Umwe mubaturage baturiye i misozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), akaba nomubateguye ibyo biganiro yasabye leta ya Kinshasa agira ati :
“Turasaba l’Etat yachu ya Kinshasa na Province du Sud-kivu kubidufashamo kugirango tujye guhinga Amasambu yacu tutongera kurara ihinga
- Turasaba Monusco Mikenge gukurikirana iyo processus yamahoro kugeza ibyaye Umusaruro
- Turasaba abagira neza Bose Aho Bari hose mugihugu no mu mahanga kugoboka izo mpunzi kuko ibikenewe aribyinshi
- Turangijye dusabye n’amasengesho kugira ngo Imana yongere izane Amahoro numutekano birambye nko mu myaka yambere.”





IMANA izabibafashemo igitekerezo cyiza n’umugambi w’imana
Natwe turakomeza kubasengera
Hеllo, just ѡanted to mentiօn, I liked this article.
It was pгactical. Keep on posting!