Munama yi Luanda kuruyu wa Kabiri, yahuje imiryango ine irimo EAC na SADC, habaye gushimira Perezida Kagame na Tshisekedi maze bamagana Imitwe y’inyeshamba irimo FDLR.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 27/06/2023, i Luanda habereye Inama yahuje imiryango itandukanye irimo umuryango wa Afrika y’iburasirazuba ( EAC), umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo (SADC), uw’Ibihugu byo muri Afrika yo hagati (CEEAC) ndetse n’inama mpuzamahanga yiga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Muriyo nama habaye gushimira Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashimwe kubera “umuhate wabo mu gushakira akarere igisubizo cy’amakimbirane” ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
N’inama yateranije Iyi miryango ine aho barimo biga kukibazo c’Umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Igihugu c’u Rwanda, mwiyi nama baserukiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wari wahagarariye Perezida Paul Kagame.
Mu bandi bayitabiriye harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya ndetse na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi.
Inama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Kigali na Kinshasa bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe bitewe n’ibirego buri ruhande rushyira ku rundi.
Ni ibirego bishingiye ku mitwe ya M23 na FDLR buri gihugu gishinja ikindi guha ubufasha, mu rwego rwo guhungabanya umutekano.
Iyinama yateraniye i Luanda ku wa Kabiri yongeye kwihanangiriza iyi mitwe yombi, isabwa guhagarika ibikorwa byayo.
Umwanzuro wa karindwi uri mu irenga 20 yafatiwe muri iriya nama uvuga ko abayitabiriye “bahangayikishijwe n’umutekano muke ndetse n’ibikorwa bishyira mu kaga abaturage bikomeje kwiyongera.”
Imitwe ya M23, FDLR na ADF iri mu yashinjwe gutuma ibintu birushaho kuba bibi.
Umwanzuro ukomeza ugira uti: “Ni muri uru rwego dusaba imitwe yose gusubira inyuma nta mananiza, by’umwihariko M23, ADF na FDLR.”
M23 by’umwihariko yanenzwe kuba yaranze kuva mu duce twose yari yarafashe nk’uko yabisabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateraniye i Luanda mukwezi Kwa 12/ 2022.
Ni mu gihe uyu mutwe umaze igihe utangaza ko wubahirije ibyo wasabwe gukora; ahubwo bagashinja Kinshasa kuba nyirabayazana W’intambara muburasirazuba bw’ikigihugu.
Kuri ubu hari gahunda y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bagomba guhurizwa hamwe bakamburwa intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.