
Munama yumuryango w’ubukungu y’ibihugu bya Africa yohagati, iri iKinshasa mumurwa mukuru wa Republika iharanira democrasi ya Congo, President Félix Tshisekedi yongeye gusaba uyumuryango kumufasha kwiyama leta ya Kigali.
Inama igira iya 22, yumuryango w’ubukungu y’ibihugu bya Africa yohagati, uyumuryango ugizwe nibihuhu icumi nakimwe(11).
Iyinama yitabiriwe nabayobozi b’ibihugu aribo: Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Evalist Ndayishimiye w’Uburundi, Faustin Archange Touadera wa Republika Centre Frica, Idriss Deby wa Tchad na Ali Bongo Ondimba wa Gabon.
Président Paul Kagame, ntiyatabiriye iyi nama gusa leta ye itangaza ko Ministre w’ubanye n’a Mahanga Vincent Biruta, ko yabashe kuyitabira hifashishijwe ikorana buhanga rya none.
Président Félix Antoine Tshisekedi, usanzwe ariwe uyoboye uyumuryango(CEEAC) yongeye kwikoma leta ya Paul Kagame, aho avuga ko leta ye ifasha Inyeshamba za M23 zimaze igihe zirwanira muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo ho muntara ya Kivu yamajyaruguru, aho binemezwa ko kurinone basatiriye umujyi wa Sake uri mubirometre 25 numujyi wa Goma.
Ikindi nuko iyinama irangira Président Félix Antoine Tshisekedi, usanzwe ariwe uyoboye uyumuryango CEEAC, asezera , uyumuryango ukayoborwa n’a Ali Bongo Ondimba wa Gabon.