Abaturage b’intara ya Haut-Ueles barategura imyigaragambyo simusiga yokwamagana ubuyobozi bw’intara.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 8:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abarimo Abacuruzi bakomeye, Abaturage ndetse namashirahamwe atandukanye muntara ya Haut-Ueles, mugihugu ca Republica ya Democrasi ya Congo, barahamagarira abaturage bose baturiye iyo ntara kuzitabira imyigaragambyo barimo gutegura Kuruyu wa Kane nokuwa Gatanu. Abarimo gutegura iyo myigaragambyo basabye kandi abaturage bomurako gace kutazagira imirimo bakora kuruwo munsi wo kuwa Kane no kuwa Gatanu wiki Cyumweru turimo.
Bakaba bavugako impanvu ba bisabisha bakanategura imyigaragambyo aruko abayobozi biyo ntara bakomeje gutangisha imisoro y’umurengera myinshi muriyo ntara.
Ikindi nuko Amashirahamwe yakomeje gusabisha abayobozi biyo ntara kugabanura igiciro aho biregura bavuga ati: “Mwotuzamurira Imisoro mugihe bitewe nuko twananiwe kubahiriza amasezerano twari dusanzwe dufitanye bityo kugirango habe gushiramo imbaraga nkuko twabyemeranije munama baherukaga gukorera mugace ka Durba ariko ibi mubikora ntazindi mpamvu usibyee kwambura.”
Nyuma yuko Abayobozi batubahirije ibyo basabwa nibwo aya Mashirahamwe nabaturage barimo nabacuruzi bateguye imyigaragambyo maze basaba ko abaturage ba Haut Ueles bagomba kuzitabira nokutazagira indi mirimo bazakora muminsi Ibiri kuwa Kane no kuwa Gatanu tariki 20 na 21/07/2023.
Ibi n’ibyavuzwe n’a Perezida Cyrille Okelo Moke, usanzwe akuriye ishirahamwe rya FEC, muriyo ntara ya Haut-Ueles. Uwo Muyobozi akomeza ashimangira ko afite icyizere ko iyo myigaragambyo izatabirwa nabantu benshi.
Mumakuru yandi nuko ishirahamwe rya FEC ryari rimaze gusesa amasezerano ryaheruka kugirana nu buyobozi bw’iyi ntara.