
Imirwano ikomeye hagati ya M23 nihuriro rya Fardc, FDLR Maimai Nyatura na Bacancuro yarushije gukara kuruyu wa gatanu tariki 10/03/2023, mubice bya Murambi ho muri Teritware ya Masisi muntara ya Kivu ya Ruguru mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Murambi nagace kabarirwa mubirometere mirongwitatu(30), numujyi wa Goma. Iyi mirwano kandi yafatiriye nutundi duce turi munkengero za Murambi .
Mumakuru dufite yizewe nuko igisirikare ca Leta ya Félix Antoine Tshisekedi (Fardc), cakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege zirimo Sukhoi 25 na za kajugujugu zikoreshwa mu mirwano ikomeye.
Akandi gace ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) zarwanyemo zikoresheje indege nihafi n’a Sake no mu nkengero zaho. Président wa M23, bwana Bertrand Bisimwa yabwiye itangaza Makuru ko bakomeje gushotorwa na FARDC nabo bafatanyije.
Buri ruhande rurashaka kugenzura Sake , igice cy’ingenzi ku Mujyi wa Goma ku giciro icyo ari cyo cyose.
Mugihe intambara ikomeje hagati ya M23 nihuriro rya Fardc, FDLR Maimai Nyatura na Bacancuro Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi watangaje inkunga ingana na miliyoni 47 z’amayero yo gufasha abatuye Kivu y’Amajyaruguru bahunze ingo zabo kugira ngo babone ibikenewe nk’ubuvuzi n’ibiribwa.
Muyindi ntambwe, Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi yavuze ko yatunguwe n’umubare munini w’abantu bahunze ingo zabo kubera intambara ikomeje, umubare ukaba 800.000 mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru gusa kuva mukwezi kwagatanu umwaka ushize wa 2022.