Muri Beni biyemeje ku rwana n’umutwe wa M23 ugize igihe warahubuye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Amakuru ava i Beni ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko urubyiruko rwaho ko rwahagurukiye rimwe kuja ku rwanya umutwe wa M23 urwanira ukubaho kwabo.
Uru rubyiruko rwiyemeje kwerekera ku mirongo y’urugamba guhangana n’uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva ku wa Gatanu, urubyiruko rugera ku magana ruri muri Stade yo mu gace ka Ngolio i Beni aho rutegereje imyitozo ya gisirikare.
Ruvuga ko rwahisemo gukambika muri iyi Stade kugira ngo ingabo zifate icyemezo cyo kubategura ngo binjire mu rugamba rwo kurengera umujyi wa Beni uhanzwe amaso na M23.
Umwe muri urwo rubyiruko yabwiye itangaza makuru ryo muri ibyo bice ati: “Turi hano kuva ku wa Gatanu, dutegereje imyitozo ya gisirikare yihuse.”
Uru rubyiruko ruvuga ko rutazarwanya umutwe wa M23 gusa kuko barambiwe n’ubwicanyi ADF ikorera abaturage baturiye ibyo bice.
Ku wa Gatanu ubwo Gen Ychaligonza Jaques, umuyobozi w’ungirije umugaba w’ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yahuraga n’uru rubyiruko yavuze ko rufite inyota yo gukorera munsi y’ibendera rya RDC.
Yagize ati: “Ariko amahame y’ibi, bagomba guhugurwa gato.”
Ibikorwa bya Guverinoma ya Kinshasa byo gukangurira urubyiruko kwishora mu mirwano n’umutwe wa M23 birakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bitarajya mu biganza by’uyu mutwe M23.
MCN.