Ibikorwa by’iterambere bi korwa na Twirwaneho, uyumunsi byakomereje ku Runundu.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 19/08/2023, saa 8:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Gahunda yahawe izina “Twirwaneho mu buryo bwose,” kuru yu wa Gatandatu, abagize itsinda rya Twirwaneho, bakoze Umuganda wo guhinga i Barabara rya Runundu. Iri Barabara barihingaga bagana mu Madegu Centre.
Iyi Gahunda ikaba imaze umwaka urenga ikorwa, aho bivugwa ko uwa Gatandatu ushize bakoreye uyu Muganda mubice bigana ka Bingo kwa Gasare bava ku Runundu.
Na none Kandi nkuko aba bagize iritsinda ba bwiye Minembwe Capital News, bavuze ko Gahunda barimo ari ugukora imihanda izahuza imihana yose igize Minembwe.
Uwaganiraga na Minembwe Capital News, yagize ati: “Uyumunsi, twakoreye hafi n’itorero rya 8ème CEPAC, ahazwi nko kwa Reverend Pastor Makombe. Ni Gahunda izakomeza kugeza duhuje i Mihana yose igize Komine Minembwe, nkuko biri muri Plan(Umupango wa Twirwaneho).”
Ibi abaturage ba Minembwe bakaba ba bikesha Abana babo bo mu muryango wa Twirwaneho. Ni bikorwa byishimiye na Batware ba Minembwe ndetse nabaturage bose baturiye imisozi miremire y’Imulenge.