Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Muri ibi bihe Abanyamulenge bibuka ababo baguye mu Bibogobogo, hari byo basaba kugira ngo imitima yabo iruhuke.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 21, 2024
in History
0
Muri ibi bihe Abanyamulenge bibuka ababo baguye mu Bibogobogo, hari byo basaba kugira ngo imitima yabo iruhuke.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri ibi bihe Abanyamulenge bibuka ababo baguye mu Bibogobogo, hari byo basaba kugira ngo imitima yabo iruhuke.

You might also like

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Ni ku nshuro ya 28 hibukwa Abanyamulenge bo mu Bibogobogo bakabakaba 400, biciwe mu duce dutandukanye two mu nkengero z’umujyi wa Baraka no muri Baraka.

Agace ka Bibogobogo kagizwe n’i Mihana y’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge irenga 15 irimo Mugorore 1, Mugorere ya Kabiri, Bikirikiri, Bivumu ya 1 n’iya 2, Magaja n’indi. Aka gace gaherereye mu ntera y’ibirometro bike uvuye mu Burasirazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika; ka kaba kandi nko mu birometero biri hagati ya 60-70 uvuye mu Muhana munini w’i Mulenge ari wo Minembwe.

Tariki ya 18 na 19/09/196, nibwo Abanyamulenge bo mu Bibogobogo bakusanyirijwe hamwe bikozwe n’ingabo zahoze ari za Perezida Mobutu (Faza), ku bufasha bw’interahamwe n’imitwe ya Maï Maï yo mu bwoko bw’Ababembe. Ubuhamya bwatanzwe na Albert Semukeha, uri mu bashinzwe gutegura kw’ibuka aba bishwe bazira uko Imana yabaremye, buvuga ko “abakusanyirijwe hamwe bari 700, aho abana n’ababyeyi babo batandukanyijwe, ababyeyi baricwa.” Avuga ko iz’i ngabo za Mobutu, Interahamwe na Maï Maï bageze mu Bibogobogo kwica aba Banyamulenge bavuye i Baraka na Uvira.

Abanyamulenge bafashwe baricwa, ahanini bari abo mu Mihana ya Bivumu 1, kwa Matare, Kubera, Magaja 1 na Magaja ya 2. Ubuhamya buvuga kandi ko bafatwaga bagashyirwa mu nsengero abandi bakarindirwa hanze ku bibuga, kandi ko nta mahirwe yari ahari yo guhunga kuko babaga bazengurutswe n’interahamwe na Maï Maï n’ingabo zo kwa Mobutu. Uduce bajanwe kwicirwamo ni Lweba,Baraka, Mboko na Kamanyola.

Uretse abana, abantu bakuru bafashwe bari bageze 300, muri aba, abagera kuri 200 bari abagore ndetse bivugwa ko benshi mbere y’uko bicwa babanjye gusambanywa ku ngufu abandi bajanwa bunyago. Abagore batanu gusa n’umugabo umwe nibo barokotse mu buryo bw’ibitangaza by’Imana. Mu bana bafashwe bivugwa ko bari 159 aho abagera 146 bahise bajanwa bunyago, boherezwa mu makambi y’Ababembe ya Nyarugusu muri Tanzania, abandi 13 biciwe i Baraka. Gusa mu bajyanywe bunyago muri Tanzania, batandatu muribo bamaze kuboneka ndetse baranatashye bahura n’imiryango yabo, abandi 140 ntibaramenyekana irengero ryabo, ariko ubuhamya buvuga ko aba bana baba mu miryango y’Ababembe.

Biri mu bituma abanya-Bibogobogo basaba ko haba ubufasha kugira ngo hashakwe aba bana, ati: “Icyizere kirahari, kuko aba bana batashye hari amakuru bavuga, bikumvikana ko n’abandi boboneka.” Mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu; nk’ingingo ya 7,10,20,9 n’iya 13, zisaba buri gihugu gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ibura ry’abantu hakoreshwe imbaraga, kuko bihanishwa ibihano bikakaye. Leta ya Kinshasa yari ibifite mu nshingano zayo zo kwemeza ko aba bana babuze bashakwa ariko ntiyabikoze kuko ari Abanyamulenge.

Muri raporo ya Mapping yo mu 2005, igaragaza umuyobozi wo muri Leta ya Kinshasa, witwa Kalimba wo mu bwoko bw’Ababembe uheruka kwitaba Imana; igaragaza ko yari yasabye imitwe ya Maï Maï guhamburura imibiri y’Abanyamulenge yishwe icyo gihe bakayita mu kiyaga cya Tanganyika. Ibi bikaba byari mu rwego rwo kugira ngo bazimize ibimenyetso byose bigaragaza ko Abanyamulenge bo mu Bibogobogo biciwe i Baraka no mu nkengero zayo, nka hitwa Kabera n’ahandi.

Abanyamulenge, muri iki gihe bunamira ababo bishwe bazira uko Imana yabaremye, baributsa abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gukora iperereza ry’imbitse kugira ngo bashakishe abana 140 bajyanywe bunyago muri Tanzania, no guhabwa imiryango yabo.

Ubundi kandi aba Banyamulenge bo mu Bibogobogo barasaba ko hakubakwa inzibutso zizafasha ku ibuka amakuba bagize mu 1996. Bibutsa kandi urubyiruko guharanira kurwanya akarengane gakorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

                  MCN.
Tags: AbanyalengeBibogobogoKu ibukaKu nshuro ya 28
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails
Next Post
Abishe uwakoraga akazi ku bumotari ku muhanda Baraka-Bibogobogo, bamenyekanye.

Abishe uwakoraga akazi ku bumotari ku muhanda Baraka-Bibogobogo, bamenyekanye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?