
Kirorirwe ho muri Teritware ya Masisi muntara yakivu yamajyaruguru mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, habereye Ibiganiro bihuza umutwe wa M23 n’Ingabo zirimubutumwa bwa mahoro muburyo bwa EAC (FDNB na KDF).
Amakuru yizewe Ikinyamakuru cacu ca Minembwe Capital News, kimaze kwakira nuko harinama irimo kubera Kilorirwe irimo abagize Itsinda ryabasirikare ba EACRF aribo Abarundi naba Kenya bahuye numutwe wa M23. Iy’inama barimo kuganira kubyumutekano wabaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baturiye uburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.
Nkuko ayamakuru twayahawe byavuzwe ko baza nokwiga uburyo umutekano wa baturage bavuga ikinyarwanda bacyungirwa umutekano mubice M23 yagiye ivamo ndetse nahandi bashobora kuva muribibihe nkuko biri mumasezerano yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Mubyo M23 isaba ikanashira imbere harimo ko ibyo bice bagenda bavamo harabadakwiye kubikandagizamo ibirenge kubwumutekano wabaturage babo ariko abatagomba kuhakandagira nkuko babyifuza nihuriro ryingabo za Fardc, FDLR, Maimai, Pareco na Rud Urunana ndetse naba Canchuro.
Iyimitwe yose ifatikanyije ningabo za Leta ya Kinshasa igashinjwa numutwe wa M23 ko aribo Adui wamahoro muri Sud kivu na Nord.
Imyanzuro yibiva muribyo biganiro bikaza gutangazwa nyuma, Minembwe Capital News ikaba ihababereye kugira ngo ize kubagezaho ibivamo.