
Abaturage baturiye teritware ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14/11/2023, bakoze imyigaragambyo bamagana inyeshyamba za Wazalendo.
Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe itandukanye yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yahurije hamwe, kugira ngo bafashe Ingabo zayo guhangana n’umutwe wa M23.
Kuva aba barwanyi leta ya Kinshasa ibahaye imbunda ngo bafashe FARDC kurwanya M23 bakunze kwibasira abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, ahanini abo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Aribyo byatereye bariya baturage baturiye teritware ya Nyiragongo gukora imyigaragambyo bamaganaga ihohoterwa, ubujura, ubwicanyi ndetse no gutotezwa bakorerwa n’insoresore zo muri uriya mutwe wa Wazalendo.
Bariya bigaragambyaga mu ndirimbo baririmbaga bumvikanishaga ubutumwa bugira buti: “Turarambiwe, turasaba umutekano wacu.”
Hagati aho ku wa Mbere w’iki cyumweru sosiyete sivile yo muri Nyiragongo yasabye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatira ingamba zimwe mu nsoresore za Wazalendo zirirwa zirasagura amasasu nyamara nta mwanzi zihanganye na we.
Bruce Bahanda.