K’u wa Kane, tariki ya 01/02/2024, i WASHINGTON, D.C. Depite André Carson, yashigikiye umwanzuro wa magana ihohoterwa rikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC).
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’imiryango iharanira ubuvugizi, yashize inyandiko hanze zamagana igisa na Genocide ikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bavuga ko iryo hohoterwa rikorwa n’abasirikare ba RDC, n’imitwe yitwara gisirikare ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bavuga ku byaha bishingiye ku gutoteza bitwaje ubwoko; aha bakurikije ingingo ya 2 ikubiyemo amasezerano y’umuryango w’Abibumbye, ushinzwe gukumira no guhana ibyaha bya Genoside. Abagiye batotezwa ahanini bagaragaje ko ari abo mu muryango wa bavuga ururimi rw’i Kinyarwanda, batotejwe n’imitwe yitwaje imbunda ndetse n’inzego z’umutekano; bazishinja gutoteza, gukora ubwicanyi, gushimuta, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare, n’ibindi bikorwa byibasira abaturage b’u bwoko bumwe.
Depite Carson yagize ati: “Abantu bakomeje guhunga muri RDC, nta kindi bahunga usibye urugomo, bityo rero Amerika ifite inshingano zo guhagurukira guhangana n’ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu. Nkomeje guhangayikishwa n’uko ibintu muri RDC bititabiriwe n’amahanga.”
Amajwi y’abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akunze kumvikana atakira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’andi mahanga, n’ubwo ba bura ubitaba.
Yagize ati: “Icyakora, ihohoterwa rya kunze kwibasira amoko y’Abatutsi n’Abanyamulenge muri rusange. Ibi byiyongereye cyane igihe umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano. Ni ngombwa ko ibi bibazo bitorerwa umuti, Amerika ifite inshingano yo kwibutsa abayobozi ba Congo inshingano zabo zo kurinda abaturage bose batitaye ku moko.”

Bruce Bahanda.