Perezida wa Soseyete Sivile muri groupement ya Basimunyaka y’Amajyaruguru, homuri teritware ya Fizi, yakomeretse bikabije n’imugihe yakubitwaga inshi n’umusirikare mukuru ureba Lweba.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 13/07/2023, saa 12:20Am, Kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.
I Fizi ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, uhagarariye Soseyete Sivile muri groupement ya Basimunyaka homumajy’Aruguru, yakomeretse mugihe yakubitwa ga inshi numusirikare mukuru ureba agace ka Lweba homuri Secteur ya Tanganika.
Iki gikorwa kibi cyakozwe n’umuyobozi mukuru mungabo za Republika ya democrasi ya Congo ( FARDC), ukorera mumuhana wa Lweba. Nigikorwa cyakozwe kuruyu mugoroba woku Wakabiri tariki 11/07/2023.
Uyu Muyobozi wa Soseyete civile, ibi byamubayeho mugihe uyu musirikare mukuru, yamutumiraga mu biro bye kugirango baganire kubyumutekano.
Nk’uko amakuru aturuka murako gace abivuga nuko icyateye iki kibazo ni uko abaturage babwiye uyu musirikare ko uyu perezida wa Soseyete Sivile ko ariwe Muyobozi mukuru wo muri Groupement ya Bashimunyaka kungabo nomubuyobozi bwa gisivile.
Uwo Muyobozi wabaturage baturiye ako gace komuri Groupement ya Bashimunyaka, bwana Wilondja, yatanze ayamakuru ababaye avuga ko yatunguwe n’imyitwarire y’uyu musirikare ufite ipeti rya Major. Maze asaba ubucyamanza(Ubutabera), kuburanisha Major ureba ingabo za Fardc muri Lweba.
Ati: “Ahagana muma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wokuruyu wa Kabiri, nibwo nakiriye ubutumwa buntumira kwitaba komanda wa FARDC i Lweba kugira ngo ampane. Ngeze mubiro bye atangira kumbaza ibibazo, mugihe arimo kumbaza umwe mubasirikare barikumwe nawe yarambajije ngo ndi perezida wa Soseyete Sivile cangwa ngo wa FARDC? Namushubije ko Soseyete Sivile idafite ububasha bwokuyobora abasirikare. Mubwira ko Soseyete Sivile iharanira uburenganzira bwabaturage bose. Ubwo nibwo yahise ahaguruka avuga ko ntashubije neza, noneho ankubita inshyi zitanu azinkubita kwitama, we n’umunyamabanga we, murako kanya umunwa wanjye warashwanyaguritse.”
Ku bijyanye no kumenya niba hazaba amakimbirane hagati yuyu musirikare mukuru n’a Perezida wa Soseyete Sivile muri Lweba.
Malango Wilondja, ariwe Muyobozi wa Soseyete Sivile yavuze ko atizeye neza iki kirego usibye ko avuga ko iki gikorwa cyakozwe ari abantu bashaka guhungabanya sosiyete sivile muri iyo groupement ya Bashimunyaka, kubera inyungu zabo bwite.
Ati: “Ku giti cyanjye, nakoze isesengura kuri iyi dosiye nsanga muri uyu mudugudu hari itsinda ryabantu bashaka kuba abayobozi ba sosiyete sivile, batekereza ko mbonamo inyungu nyinshi z’imiryango itabara imbabare izana ubufasha ibyo ni ukwibesha cyane. Aba nibo bashatse rero gukoresha uyu musirikare ngwangirire nabi. Ndasaba inkiko gukora iperereza kuri uru rubanza no guhana umuntu wabigizemo uruhare hakurikijwe amategeko.”
Mugihe itangaza makuru muraka gace bashatse kwinjira muriki kibazo kugira bamenye amakuru yimbitse, Major Ngandu, uregwa numukuru wa Soseyete Sivile yabwiye itangaza makuru ko bitemewe ko avuga Imbere yabo.